Evander Holyfield w’imyaka 58, wasezeye gukina iteramakofe mu 2014, yabitangarije TMZ Sports, yemeza ko hari ibiganiro byahuje impande zombi ndetse yizeye ko azongera guhangana na Mike Tyson w’imyaka 54.
Ati “Njye ndi umwizerwa. Ndatekereza ko bizaba.”
Ubwo Mike Tyson yari amaze kurwana na Roy Jones Jr mu minsi ishize, yahishuye ko uruhande rwe rwagiranye ibiganiro n’urwa Holyfield, ariko hatarabaho kumvikana.
Gusa, Evander yavuze ko ibiganiro byahuje impande zombi biri mu cyerekezo kizima.
Aba bagabo babiri bafite amazina akomeye mu mateka y’iteramakofe, bahuye bwa mbere mu 1996 i Las Vegas, aho Evander yarushije Mike Tyson mbere yo kumutsinda mu gace ka 11.
Tyson na Holyfield bongeye gusubiramo umurwano wabo mu 1997, ari bwo Mike yarumye Evander ugutwi, agasezererwa mu gace ka gatatu k’umurwano.
Umurwano wa nyuma ukomeye Evander aheruka kugaragaramo ni uwo mu 2011 ubwo yari afite imyaka 48, aho yatsinze Umunya-Denmark, Brian Nielsen.
Nubwo Holyfield yagiye akunda kugaragara mu myitozo yo muri Gym, haribazwa niba afite ubushobozi bwo guhangana na Tyson uherutse kwerekana ko ahagaze neza ubwo yarwanaga na Roy Jones Jr.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!