00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Etincelles FC yasubije Akarere ka Rubavu miliyoni 3 Frw yakoreshejwe nabi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 December 2024 saa 04:59
Yasuwe :

Ikipe ya Etincelles FC yasubije Akarere ka Rubavu miliyoni 3 Frw yari yaguze umukinnyi w’umunyamahanga, kuko akarere kayishinje kubikora mu buryo bunyuranyije n’amasezerano bagiranye.

Akarere ka Rubavu kari kamaze kwandikira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), gasaba ko rukurikirana abayobozi ba Etincelles FC kubera gukoresha nabi amafaranga kagenera ikipe.

Etincelles FC imaze igihe ivugwamo ibibazo by’amikoro make, ndetse muri uyu mwaka w’imikino abakinnyi bigeze guhagarika imyitozo kubera kudahembwa.

Iyi kipe isanzwe ifashwa n’Akarere ka Rubavu kayigenera arenga miliyoni 120 Frw buri mwaka, nubwo ubuyobozi bwayo buvuga ko adahagije kuko bukenera agera muri miliyoni 350 Frw.

Ku wa 17 Ukuboza 2024, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko "ikirego cyakiriwe tariki ya 16 Ukuboza, kigiye gusesengurwa."

Urupapuro rwa banki rwishyuriweho amafaranga avuye kuri konti bwite ya Etincelles FC kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024, saa 11h35’ rugaragaza ko miliyoni 3 Frw yasubijwe Akarere ka Rubavu ari ayaguzwe umukinnyi w’umunyamahanga.

Etincelles FC yari yabanje kwandikira Akarere igaragaza ko yemera kwishyura amafaranga isabwa itahita ibona ubwishyu bityo hategerezwa ko ibona amafaranga avuye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock, yishyuye ayo mafaranga ayakuye ku mufuka we.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2023, ku rupapuro rwayo rwa 39-40 yagaragaje ko Etincelles F.C yakoze amakosa ikanyuranya n’amasezerano yagiranye n’akarere ko amafaranga azagurwa abakinnyi b’Abanyarwanda, bakabirengaho bakagura umukinnyi w’umunyamahanga kandi ntawabibahereye uburenganzira, bakica amasezerano bagiranye n’akarere nkana.

Nyuma y’imikino 13 imaze gukinwa muri Shampiyona, Etincelles FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 12, irusha amanota abiri Kiyovu Sports ya nyuma.

Etincelles F.C yari yabanje kumenyesha Akarere ko yemera kwishyura ariko nta mafaranga ifite
Urupapuro rwemeza ubwishyu bwa Etincelles F.C ruhamya ko amafaranga yishyuwe yari yaguzwe umunyamahanga
Iyi kipe yigeze guhagarika imyitozo kubera kudahembwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .