Kuva ku wa Mbere, tariki ya 28 Mata kugeza ku wa 4 Gicurasi 2025, ni bwo biteganyijwe ko hazaba imikino y’amarushanwa ahuza za Polisi zo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba.
Muri iyi mikino izaba ku nshuro ya gatanu, u Rwanda ruzahatana muri Handball, Taekwondo na SWAT cyane ko ari yo mikino rukunze kugaragazamo ubuhanga kurenza indi.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, yabahaye ubutumwa mbere yo kuva mu Rwanda, abasaba kugira imyitwarire myiza no gushaka intsinzi.
Ati “Mushobora kuba mugiye muri bake mu mubare ariko igihugu cyose kiri ku bitugu byanyu. Si Polisi y’u Rwanda muhagarariye gusa, ahubwo ni Abanyarwanda bose. Mugende mugaragaze imyitwarire myiza, ikinyabupfura gikwiriye Abanyarwanda, maze muhatane dukomeze kugwiza intsinzi.”
Imikino ya ‘EAPCCO Games’ yaherukaga kuba yabereye mu Rwanda, aho amakipe ya Polisi y’u Rwanda yegukanye ibikombe icyenda muri 13 byari byakiniwe.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!