00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAPCCO Games: Amakipe ya Polisi y’u Rwanda yerekeje muri Ethiopia

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 April 2025 saa 05:22
Yasuwe :

Amakipe azahagararira u Rwanda mu marushanwa ya ‘EAPCCO Games’ azabera muri Ethiopia yahagurutse i Kigali, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Mata 2025.

Kuva ku wa Mbere, tariki ya 28 Mata kugeza ku wa 4 Gicurasi 2025, ni bwo biteganyijwe ko hazaba imikino y’amarushanwa ahuza za Polisi zo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba.

Muri iyi mikino izaba ku nshuro ya gatanu, u Rwanda ruzahatana muri Handball, Taekwondo na SWAT cyane ko ari yo mikino rukunze kugaragazamo ubuhanga kurenza indi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, yabahaye ubutumwa mbere yo kuva mu Rwanda, abasaba kugira imyitwarire myiza no gushaka intsinzi.

Ati “Mushobora kuba mugiye muri bake mu mubare ariko igihugu cyose kiri ku bitugu byanyu. Si Polisi y’u Rwanda muhagarariye gusa, ahubwo ni Abanyarwanda bose. Mugende mugaragaze imyitwarire myiza, ikinyabupfura gikwiriye Abanyarwanda, maze muhatane dukomeze kugwiza intsinzi.”

Imikino ya ‘EAPCCO Games’ yaherukaga kuba yabereye mu Rwanda, aho amakipe ya Polisi y’u Rwanda yegukanye ibikombe icyenda muri 13 byari byakiniwe.

Polisi y'u Rwanda yahize kwitwara neza muri 'EAPCCO Games'
U Rwanda rwitwaje n'amakipe yo mu byiciro by'abagore
Imikino ya 'EAPCCO Games' iheruka mu 2023 yabereye mu Rwanda
Imikino ihuza za Polisi zo muri Afurika y'Iburasirazuba izatangira ku wa Mbere
Ikipe ya Hanball na yo yatumwe intsinzi mu mikino ya 'EAPCCO Games'
Ntabanganyimana Antoine utoza Police HC arangaje imbere abakinnyi be
Amakipe yose yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu
Ikipe ya SWAT izahagararira u Rwanda
Umuhire Yves wa Police Handball Club yajyanye na bagenzi be
U Rwanda ruzahagararirwa mu byiciro bitatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .