Yabigarutseho ubwo yasozaga irushanwa ry’abakozi ryari rimaze iminsi rikinwa mu mikino itandukanye nk’umupira w’amaguru, gusiganwa ku maguru, koga, Volleyball, Basketball na Table Tennis mu bagore n’abagabo.
Mu ijambo rye, Minisitiri Nkulikiyinka yavuze ko umunsi w’umurimo atari uw’abakozi gusa ahubwo ureba n’abakoresha.
Ati “Uyu munsi si uw’abakozi gusa, ahubwo ni n’uw’abakoresha. Twese turasabwa kunoza umurimo, tugahora twihugura kugira ngo twongere umusaruro tugana ku iterambere ritagira uwo risiga inyuma.”
Yakomeje agira ati “Ubutumwa bw’uyu munsi, bujyanye n’insanganyamatsiko dufite kugera ku mpera z’uku kwezi k’umurimo, aho najya inama y’uko twese twashyira hamwe tugahanga imirimo, ariko atari ibonetse yose. Duhange isobanutse, irambye kandi ibyara umusaruro aho uyikora ashobora kubaho neza ndetse akiteza imbere adatandukiriye amategeko agenga umurimo.”
Ni imikino yitabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana; Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ndetse n’abayobora ibigo bya Leta n’ibyikorera bitandukanye.
Nk’ibisanzwe umupira w’amaguru uba witezwe cyane, aho umukino wa nyuma wahuje Ikigo cy’ igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC) n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG).
Warangiye RBC yanyagiye REG ibitego 4-0 yegukana igikombe gisanga icya shampiyona yegukanye muri Mutarama 2025.
Muri Volleyball mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi barenga 100 ‘Category A’, Immigration yegukanye igikombe itsinze Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) amaseti 3-0.
Mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari munsi ya 100 ‘Category B’, Minisiteri y’Ubuzima yegukanye igikombe itsinze Minisiteri ya Siporo amaseti 3-0. Mu bagore, RBC yayoboye itsinda n’amanota 18 ihabwa igikombe, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyabaye icya kabiri n’amanota 12, mu gihe WASAC yegukanye umwanya wa gatatu.
Muri Basketball, Immigration yegukanye igikombe itsinze RwandAir amanota 98-70, mu gihe muri category B, Minisiteri ya Siporo yatsinze WASAC amanota 59-41.
Mu bagore, REG yegukanye igikombe nyuma yo kuba iya mbere n’amanota 12, ikurikirwa na RBC ifite amanota 10.
Mu gusiganwa metelo 400, Nshimyumugaba Jean Claude wa BDF yanikiye abandi, mu bagore, Uwimana Sablina wa NISR aba uwa mbere.
Nshimyumugaba Jean Claude yongeye guhiga abandi mu gusiganwa metelo 800 na 1500.
Muri Table Tennis, Iranzi Ordha wa RRA na Isimbi Kamanda wa MINAFFET begukanye umwanya wa mbere.
Mu koga, Ntwari Bruce wa Bank of Kigali na Kirezi Mirelle Alleluia nibo begukanye umwanya wa mbere.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!