Ibi ni bimwe mu byagaragarijwe mu Nama Nyafurika yateguwe na Rwanda Events yiga ku ishoramari rya siporo muri Afurika ‘Sportsbiz Africa Forum 2024’.
Iyi ni inama iri kuba ku nshuro ya mbere kuva ku wa Kane, tariki ya 26-28 Nzeri 2024, muri Kigali Convention Centre, ahahuriye abayobozi b’ibigo bitandukanye muri siporo ndetse n’aba-sportifs batandukanye.
Umuyobozi wa Rwanda Events, Gakwaya Christian, yavuze ko batakereje iyi gahunda mu rwego rwo kubyaza umusaruro siporo by’umwihariko muri Afurika.
Yagize ati “Iyi gahunda yashyizweho kubera impamvu imwe, ni ukurema uburyo ubwo aribwo bwose siporo yabyazwamo umusaruro ndetse n’uko abayirimo babonamo inyungu itari ugukina, kugira ubuzima bwiza n’ibindi.”
“Siporo ni imwe mu nkingi zishobora gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubukungu by’umwihariko mu guteza imbere Afurika. Ntabwo ariko byahoze, ariko ubu twishimira ko buri wese abibona.
Gakwaya yongeyeho ko uyu munsi abakinnyi beza bakina hanze ya Afurika bigaragaza icyuho.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Mukazayire Nelly yavuze ko kuba urubyiruko rwisanga muri siporo ari rwinshi, rukwiriye kubona abarushoramo imari.
Yagize ati “Mu Rwanda dufite abarenga 70% b’urubyiruko, kandi n’uruganda rwa siporo ruri kuzamuka cyane. Abo ni bo bagomba gutekereza uko batangira gushora imari mu byo barimo. Batangire bayibare nk’akazi.”
“Twarabibonye ko bidashoboka gutandukanya siporo n’ishoramari. Iyo uzamuye impano ariko udafite ibizifasha no kuba wazigumana, burya ubu ugifite icyuho mu iterambere rya siporo. Dukeneye amaboko y’abashoramari muri siporo.”
Mukazayire yongeyeho ko bagomba gushora mu bikorwaremezo, bakarema imirimo imirimo kandi ihagije muri siporo.
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), igaragaza ko umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’ayo (GDP) ukwiriye kugiramo 0.5% biturutse ku ishoramari rya siporo ndetse na 2% ku rwego rw’Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!