Ibi ni bimwe mu bikubiye mu itangazo ryatanzwe n’abashinzwe kureberera ibibuga bya Trump ku Isi, aho bagaragaje ko iki kibuga kizaba gikora ku Nyanja y’Amajyaruguru, gishobora kuzaba gifite imyobo 36.
Bongeraho ko “Kizagira umwanya w’umucanga ukinirwamo Golf (bunker) wa mbere ku Isi, imisozi y’umusenyi (sand dunes) ndetse n’ibiti byinshi bigikikije. Byubatswe kugira ngo byongere ubuhangange bw’amarushanwa. Twishimiye kongera ikindi kibuga cya Golf mu bya Trump kandi kikaba iwabo wa Golf.”
Trump ndetse n’umuhungu we Eric Frederick Trump, ni bo bafatanyije uyu mushinga wo kubaka ibibuga bya Golf, kuri iyi nshuro bakaba berekeje mu mujyi wa Aberdeenshire bakajya kuhubaka ikindi kibuga binyuze mu muryango Trump International.
Iki ni ikibuga kizaba gikubiyemo bibiri, kuko kizaba gifite imyobo 18 inshuro ebyiri. Usibye iyo myobo kandi kizaba cyubatse mu buryo budasanzwe kuko aho giherereye ari mu mucanga.
Kubera uyu mucanga kandi kizaba aricyo kibuga cya mbere gifite umwanya ukunze kugora abakinnyi kuko uba urimo umucanga [bunker], uzaba ari uwa mbere munini ku Isi.
Nubwo inyigo y’iki kibuga yamaze gukorwa ndetse kikaba kizuzura mu 2025, bimwe mu binyamakuru byo muri Écosse byanditse ko bitazashoboka kuko iki gikorwaremezo kizasaba ko hangizwa ibidukikije birimo kwimura umusenyi [Sand dunes] wo hafi y’inyanja watumaga amazi atarenga inkombe.
Trump uri kwiyamamariza kuyobora Amerika ayifitemo ibindi bibuga bya Golf 12, akagira bibiri muri Écosse, kimwe muri Ireland ndetse n’ikindi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!