Kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Ugushyingo 2022, ni bwo Mukabalisa yarushanyijwe na bagenzi be bagize Inteko mu Karere.
Depite Mukabalisa Germaine yasoreje ku mwanya wa gatatu muri iyi mikino mu cyiciro cyo gusiganwa metero 400, ahembwa umudali wa bronze.
We just won a medal!🥉! 3rd place in 400M against women MPs in interparliamentary games #EACBungeGames @EA_Bunge representing @RwandaParliamnt. pic.twitter.com/UbFhJz75S3
— Germaine Mukabalisa (@gmukabalisa) November 27, 2022
Ubutumwa Depite Mukabalisa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter bwashimwe n’abarimo bagenzi be bahuriye mu Nteko n’abandi banyuzwe n’intsinzi ye.
Senateri Emmanuel Havugimana yashimye Depite Mukabalisa, ati “Wakoze cyane nyakubahwa.’’
Congratulations Honorable!
— Emmanuel Havugimana (@manuhavuga) November 27, 2022
Ntivuguruzwa Emmanuel yavuze ko intambwe yateye ari ishema kuri “we n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.’’
Congratulations Dear Hon. @gmukabalisa
Proud of You and our @RwandaParliamnt— Emmanuel NTIVUGURUZWA (@ENtivuguruzwa) November 27, 2022
Niyihaba Thoni na we yagize ati “Waooooo! U Rwanda nirweme mwakoze kuduhagararira neza cyane!’’
waooooo u Rwanda 🇷🇼 #nirweme mwakoze kuduhagararira neza cyane!
— Thoni (@NiyihabaT) November 27, 2022
Imikino mpuzamahanga ihuza Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byo muri EAC iri gukinwa ku nshuro ya 12.
Muri uyu mwaka iri kubera mu Mujyi wa Juba muri Sudani y’Epfo, yatangiye ku wa 25 Ugushyingo, izasozwa ku wa 3 Ukuboza 2022.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yerekeye “Kwagura no kunoza uburyo bwo kwihuza binyuze mu kuzamura uburyo bwo kwegera abaturage.’’
Abadepite bitabiriye iyi mikino ni abo mu bihugu bigize EAC birimo Uganda, Kenya, Tanzania, u Rwanda, u Burundi, Sudani y’Epfo na RDC iheruka kwinjira vuba muri uyu muryango.
Bahatanye mu mikino irimo ruhago, netball, gusiganwa ku maguru, gukurura umugozi [tug-of-war], volleyball, golf na basketball.
Mukabalisa Germaine uri mu bahagarariye u Rwanda yinjiye mu Nteko atorewe kuba Umudepite uhagarariye Intara y’Amajyepfo ku wa 9 Mutarama 2020. Yasimbuye Nyirarukundo Ignatienne wari umaze kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Uyu Mudepite w’imyaka 34 yize ibijyanye n’Amategeko mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 2007–2010; anafite Impamyabumenyi yo ku rwego rwa Master’s mu bijyanye n’Ubukungu Mpuzamahanga n’Amategeko (International Economic and Business Law) yakuye muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (2012 – 2014).
Yiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 2009 yabaye Umuyobozi ushinzwe Ibijyanye n’Uburinganire mu Muryango w’Abanyeshuri biga Amategeko.
Mukabalisa Germaine yakoze muri Komisiyo y’Igihugu y’Abana hagati ya 2012 na 2015; yanabaye Umujyanama mu by’Amategeko muri World Vision, yakoze iyo mirimo kandi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kuva mu 2015, yigishije kandi amategeko muri ULK, akaba yari umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA).



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!