Ni ikibazo yabajijwe nyuma y’umukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro wabaye ku wa Gatatu, tariki 19 Gashyantare 2025, kuri Kigali Pelé Stadium, warangiye APR FC inyagiye Musanze ibitego 4-0.
Darko Nović ubwo yari abajijwe impamvu adakinisha abakinnyi be, yibanze cyane ku mpamvu yatumye bagarura izina ’Lamptey’, avuga ko mu bakinnyi afite kugeza ubu b’abanyamahanga nta mwanya yamubonera.
Ati “Kubera iki mutambaza abakinnyi bakinnye uyu munsi, ahubwo mukazana Lamptey? Murekere aho. Lamptey ntabwo namukoresheje no mu mezi atatu ashize. Dufite benshi kandi bamwe baba bari ku ntebe y’abasimbura kuko bose ntibaboneka no ku rutonde rw’abakina umukino.”
“Dufite abanyamahanga benshi, aho tugomba kugira batandatu babanzamo na bane basimbura. Murekere aho rwose, ku mwanya we [Lamptey] hari Taddeo Lwanga na we w’umusimbura, mu kibuga hari umunyezamu, hari abasatira batatu, inyuma yabo hari Lamine [Bah], na Ismael [Nshimirimana] agomba kuba ahari. Mumbwire noneho uko nakinisha umuntu nk’uriya by’umwihariko Lamptey.”
Uyu mutoza kandi uri kugaragaza ko ikipe ye igenda ihuza umukino mu bihe bitandukanye, yatangaje ko ubu abakinnyi be barimo kumva neza ibyo ababwira mu myitozo bituma umusaruro uboneka.
Ibi ngo bimuha icyizere ko yazitwara neza mu mukino wa Shampiyona iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izajya gukinira mu Karere ka Huye, uzayihuza na Mukura VS, igakosora amakosa yakoze ubwo yatsindwaga n’Amagaju FC mu mikino ibanza.
APR FC yabonye itike ya ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Musanze FC mu mikino ibiri, ikaba izahura na Gasogi United FC.
Muri Shampiyona, APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 37, izakina na Mukura VS ya gatandatu n’amanota 24, mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona y’u Rwanda uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!