Uyu mugore w’imyaka 52 watwaye imidali ya Zahabu yiruka muri metero 800 na 1 500 mu mikino yo mu 2004 yabereye Athens mu Bugiriki, kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena mu kiganiro yagiranye na The Mirror nibwo yatangaje ko aryamana n’abo bahuje imiterere.
Yavuze ko yamenye ko afite ibyiyumviro ku bagore bagenzi be ubwo yari afite imyaka 17, bivuze ko amaze imyaka 35 yaratinye kuvuga ko aryamana n’abo bahuje igitsina.
Yagize ati “Nari nkeneye kubikora ubu, ku bwanjye. Ni icyemezo cyanjye. Mfite ubwoba bwo kuba ndi kubivuga. Ndumva ngiye guturika kubera ibyishimo mfite[…] mu gihe iki kiganiro kigiye hanze nzahangana n’ubwoba.”
Holmes yahoze ari umusirikare ariko mu 1997 abivamo ajya mu byo kwiruka. Yavuze ko yari yarahishe ibyiyumviro bye mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kuko igihugu cy’u Bwongereza kitemeraga ko abaryamana bahuje ibitsina bajya mu gisirikare kugeza mu 2000.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!