00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cristiano Ronaldo yahishuye ko nahagarika gukina azava muri ruhago burundu

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 August 2024 saa 10:22
Yasuwe :

Rutahizamu w’Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, ufite amateka akomeye mu mupira w’amaguru yavuze ko nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru ateganya kujya mu bindi bikorwa bidafite aho bihuriye na wo.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu gihugu cye NOW, Cristiano yavuze ko adafite gahunda yo kugira uwo amenyesha ko yahagaritse gukinira Ikipe y’Igihugu.

Kuba hari indi kipe yakongeraho mu mateka ye akazayikinira, yagaragaje ko ubuzima abayemo muri Arabie Saoudite abwishimiye ku buryo bibaye ngombwa yazahasoreza iminsi asigaje mu mupira w’amaguru.

Yagize ati "Sinzi niba nzahagarika gukina vuba, mu myaka ibiri cyangwa itatu, ariko birashoboka cyane ko nasoreza gukina hano muri Al Nassr. Ndishimye kuba ndi muri iyi kipe, kandi numva ntuje ndi no muri iki gihugu. Nkunda gukinira muri Arabie Saoudite kandi nifuza gukomeza.”

Ku birebana no gukomeza kuba mu mupira w’amaguru akoramo izindi nshingano, yabihakanye avuga ko mu gihe azaba afashe umwanzuro wo kubivamo azajya mu bindi bitandukanye na wo.

Ati "Biragoye cyane gutekereza ko nazaba umutoza umunsi umwe. Mu mutwe wanjye ntabwo njya ntekereza kuba naba umutoza mukuru w’ikipe runaka. Ntabwo njya mbishyira mu mutwe wanjye. Njye nibona mu bindi bintu bitandukanye n’umupira w’amaguru.”

Cristiano w’imyaka 39 yanyuze mu makipe akomeye i Burayi ari yo Sporting CP, Manchester United, Real Madrid, Juventus ndetse na Al-Nassr akinira kugeza uyu munsi.

Mu myaka irenga 20 amaze akina, yegukanye ibihembo bikomeye birimo Ballon d’Or eshanu (2008, 2013, 2014, 2016, 2017), icy’Umukinnyi Mwiza wa FIFA mu 2016 na 2017.

Umupira w’amaguru wamufashije gushora imari mu bikorwa bitandukanye birimo gukora imibavu n’imyambaro, amahoteli, restaurants, inzu z’imyitozo, gukodesha indege zihariye, inzu zitunganya imisatsi n’ibindi.

Cristiano Ronaldo yahishuye ko nahagarika gukina atazongera kujya mu mupira w'amaguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .