Iri rushanwa ryari rimaze iminsi itanu ribera kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga kuva tariki ya 29 Ukwakira 2024, ryari iryo kwishyura kuko u Rwanda rwatsindiye Kenya iwayo imikino 3-2 muri Nzeri.
Kuri iyi nshuro, na bwo ibihugu byombi byahuye mu mikino itanu, ibiri ya nyuma biyikina ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Ugushyingo 2024.
U Rwanda rwinjiye mu mukino wa kane ruyoboye n’intsinzi 2-1 ndetse rwasabwaga gutsinda kugira ngo ruhite rwegukana igikombe, bityo umukino wa nyuma ube ari uwo kurangiza umuhango.
Gusa ibyo ntibyakundiye Abanyarwandakazi kuko Kenya yawutsinze ku kinyuranyo cy’amanota ane (yari yashyizeho amanota 71, abakinnyi bayo barindwi bakurwamo n’ab’u Rwanda).
Gutsinda umukino kwa Kenya byatumye ibihugu byombi bikina umukino wa gatanu ari na wo wa nyuma ugomba kugaragaza ikipe yegukana igikombe.
Muri uyu mukino wakinwe guhera saa Saba n’Igice ku kibuga cya kabiri cya Stade ya Gahanga, Kenya yatsinze tombola, ihitamo gutangira ikubita udupira ndetse inashyiraho amanota.
Nyuma ya ‘Overs 16’ zingana n’udupira 96, Abanya-Kenya bari bamaze gushyiraho amanota 50 ubwo abakinnyi babo bose bakora amanota, uko ari 10, bari bamaze gukurwamo n’Abanyarwandakazi, ibizwi nk “All out Wickets”.
Igice cya kabiri cyatangiye u Rwanda ari rwo rukubita agapira, rusabwa gutsinda amanota 51, ni ukuvuga kurenza amanota 50 yabonywe na Kenya, ubundi rukegukana intsinzi.
Ikipe y’Igihugu yabigezeho habura agapira kamwe ngo yuzuze Overs 14 muri 20 yagombaga gukina [imaze gukina udupira 83 mu 120 tuba duteganyijwe], igira amanota 51 mu gihe abakinnyi bayo batanu ari bo bari bamaze gukurwamo n’aba Kenya.
Ikipe y’Igihugu yegukanye intsinzi ku kinyuranyo cy’abakinnyi batanu bari batarakina, yegukana n’igikombe itsinze imikino 3-2 muri rusange.
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Cricket (RCA), Emmanuel Byiringiro, yavuze ko bazakomeza gushakira Ikipe y’Igihugu imikino itandukanye ku buryo izitwara neza mu marushanwa ari imbere,
Ati “Ni ukugira ngo dutegure ikipe yacu, ubutaha bazajye mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi bamaze kumenyera. Ni yo mpamvu turi kubashakira imikino n’amarushanwa menshi. Intego ni uko tuzakina Igikombe cy’Isi gitaha.”
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Bimenyimana Diane, yavuze ko iyi mikino ibasigaye amasomo menshi kuko batayitsinze 100% uko babyifuzaga.
Ati “Ntabwo tumeze neza muri ‘batting’ [gukubita udupira bakora amanota]. Ni ho twatsindiwe cyane, twabaga dufite umukino ariko ukabona biranze.”
Kuri ubu, abakinnyi b’u Rwanda bagiye gukomeza gukina shampiyona mu makipe yabo mu gihe Ikipe y’Igihugu izongera gukina mu Ukuboza, mu irushanwa rizabera i Nairobi muri Kenya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!