00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cricket: U Rwanda rwahize gutsinda Kenya mu Irushanwa ryo Kwibuka

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 June 2024 saa 02:01
Yasuwe :

Ikipe y’u Rwanda y’Abagore yahize gutsinda iya Kenya mu mikino y’Umunsi wa Kane w’Irushanwa rya Cricket ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 3 Kamena 2024, kuri Stade Mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga.

Ikipe y’Igihugu ya Kenya ibitse ibikombe bitatu mu bikombe icyenda bimaze gukinirwa, mugihe u Rwanda rufite igikombe kimwe rukumbi rwegukanye mu mwaka ushize.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Bimenyimana Marie Diane, yemeze ko biteguye neza, akanavuga ko kuba baratsinze imikino itatu ya mbere bahuyemo na Cameroun, Malawi na Botswana byabafashije kwinjira neza mu irushanwa.

Yasezeranyije Abanyarwanda ko igikombe batwaye umwaka ushije biteguye kukirinda.

Abajijwe ku makipe ari guhabwa amahirwe nka Zimbabwe, Uganda, Kenya na Nigeria, yasubije ko nta bwoba batewe n’izi kipe kuko bagize igihe cyo kwitegura gihagije ndetse n’umwanya wo kwiga ku mikinire yazo.

Indi mikino izaba ku wa Mbere; Uganda izakina na Malawi, Cameroun ikine na Zimbabwe guhera saa 09:15.

Botswana na Nigeria zizisobanura saa 13:15 ubwo u Rwanda ruzaba ruri gukina n’Ikipe y’Igihugu ya Kenya.

Kugeza ubu, u Rwanda ni rwo ruri ku mwanya wa mbere nyuma y’Umunsi wa Gatatu w’Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho riri kuba ku nshuro yaryo ya 10.

U Rwanda rwatsinze imikino itatu iheruka muri iri rushanwa
Bimenyimana Diane yavuze ko bagize umwanya wo kwiga imikinire ya Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .