Mu mikino ibiri yabimburiye iyindi, yatangiye saa Tatu zo mu gitondo, Ikipe y’Igihugu ya Malawi yatsinze Eswatini ku kinyuranyo cy’abakinnyi icyenda naho Botswana itsinda Mozambique ku kinyuranyo cy’abakinnyi batanu.
Mu mukino wahuje Malawi na Eswatini, iki gihugu cya nyuma cyatangiye gishyiraho amanota, maze gishyiraho amanota 26, Malawi yasohoye abakinnyi bose ba Eswatini.
Ni umukino utagoye na gato Ikipe y’Igihugu ya Malawi kuko mu dupira 61 (muri 120 yagombaga gukina), yari imaze gukuraho icyo kinyuranyo, yashyizeho amanota 27 mu gihe hari hasohowe umukinnyi wayo umwe.
Mu wundi mukino, Mozambique yashyizeho amanota 106 hasohowe abakinnyi umunani, ariko Botswana ishyiraho amanota 107 hasohowe abakinnyi batanu mu gice cya kabiri.
Ibi byatumye Botswana itsinda umukino ku kinyuranyo cy’abakinnyi batanu (bari basigaye bagombaga gukora andi manota].
Mu mikino yabaye ku gicamunsi, Malawi yatsinze umukino wayo wa kabiri ku kinyuranyo cy’abakinnyi umunani. Ni nyuma y’uko Sierra Leone yari yakoze amanota 76 hasohowe abakinnyi bayo umunani, Malawi ikora amanota 80 hamaze gusohorwa abakinnyi bayo babiri gusa mu 10 baba bashobora gukora amanota.
Mu wundi mukino, Ikipe y’Igihugu ya Kenya yatsinze Lesotho iyandagaje, ku kinyuranyo cy’amanota 214. Kenya ni yo yabanje gukora amanota 247 havamo abakinnyi bayo babiri mu gihe yo yakuyemo bose ba Lesotho imaze gukora amanota 33 muri ‘overs’ 18,1 [over imwe iba igizwe n’udupira dutandatu, hakinwa overs 20].
Ku wa Kane hateganyijwe imikino ibiri aho Eswatini izakina na Mozambique saa Tatu n’Igice, uyu mukino ukazabera rimwe n’uwa Botswana na Lesotho.
Kenya na Sierra Leone bizakina saa Saba n’iminota 50 mu gihe Malawi izaba ikina na Mozambique ku kindi kibuga cya Stade ya Gahanga.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe y’abakobwa batarengeje imyaka 19 tariki ya 20-27 Kanama 2024, riri guhuza Kenya, Mozambique, Malawi, Botswana, Lesotho, Ghana, Eswatini na Sierra Leone.
Mu Itsinda rya Mbere, u Rwanda ruzaba ruri hamwe na Tanzania, Uganda, Namibia, Nigeria na Zimbabwe yagarutse mu kubanza kunyura mu majonjora y’ibanze. Imikino y’iri tsinda na yo izabera mu Rwanda mu kwezi gutaha.
Aya makipe atandatu yo mu Itsinda rya Mbere aziyongeraho abiri azava mu Itsinda rya Kabiri, abe amakipe umunani.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!