00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cricket: Malawi na Kenya byabonye itike yo guhanganira n’amakipe arimo iy’u Rwanda i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 August 2024 saa 01:11
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Malawi n’iya Kenya zabonye itike yo kurenga ijonjora rya mbere ry’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Cricket cy’Abangavu batarengeje imyaka 19 (ICC U19 Women’s T20 World Cup Africa Division 2 Qualifiers) ku makipe y’ibihugu bya Afurika ari mu Itsinda rya Kabiri.

Ku wa Kabiri, tariki ya 27 Kanama 2024, ni bwo habaye imikino ya nyuma ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket i Gahanga.

Ku mukino wa nyuma wari utegerejwe na benshi, Malawi yatsinze Kenya, izamuka ari iya mbere.

Kenya ni yo yatangiye ishyiraho amanota, maze ishyiraho amanota 109 muri overs 20 [udupira 120].

Malawi itahabwaga amahirwe na benshi bitewe n’uko yatangiye umukino, yaje gutungurana isezerera Kenya iyitsinze ku kinyuranyo cy’abakinnyi babiri.

Ni nyuma yo gushyiraho amanota 110, Kenya yakuyemo abakinnyi umunani ba Malawi.

Malawi na Kenya zahise zizamuka muri Itsinda rya Mber aho zasanze amakipe arimo u Rwanda, Zimbabwe, Uganda, Tanzania, Nigeria na Namibie.

Ibihugu buri mu Itsinda rya Mbere bizahurira i Kigali kuva tariki ya 20 Nzeri kugeza ku wa 30 Nzeri 2024 byishakamo ikigomba kujya mu Gikombe cy’Isi.

Ikipe y'Igihugu ya Malawi yazamutse ari iya mbere nyuma yo gutsinda Kenya
Kenya yabaye iya kabiri muri iri rushanwa ryari rimaze icyumweru ribera i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .