Coronavirus izateza igihombo n’irungu ariko abakunzi b’imikino bagomba kwirinda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Werurwe 2020 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Iyo hari ikintu kibuze uhita umenya neza ko hari icy’ingenzi utakaje, ni mu gihe iyo hari ikintu cyari cyikwegereye kikagenda wumva ko hari byinshi byahindutse.

Nta muntu n’umwe uzi igihe imikino n’ibindi bikorwa byose bya siporo bizongera kubera mu mutuzo ntacyo abantu bikanga, nyuma y’uko bihagaritswe kubera icyorezo cya coronavirus cyibasiye Isi yose.

Imikino rimwe ituma twumva tumerewe neza cyangwa igatuma twumva tumerewe nabi, ariko muri ibi bihe tugomba kuba twirengagije ibyo byose, tukazirikana ku buzima bwa buri wese.

Amakipe menshi n’abandi bantu batari bake babeshwaho n’imikino ndetse hari impinduka zishobora kuba mu mibereho yabo muri iki gihe ibikorwa byose bya siporo byahagaritswe.

Ibyumweru bibiri biri imbere byo gusuzuma umuvuduko w’ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus mu bihugu byinshi, biteye kwigunga ku bakunzi b’imikino, ariko tugomba kubyumva.

Imikino itunganya gahunda zacu, ukabyuka uzi ko igitondo cyo ku wa Gatandatu ari cyiza kuruta icyo ku wa Mbere, ijoro ryo ku wa Gatatu, rikaba ryiza kuruta iryo ku wa Kane.

Uretse guhurira muri Stade no ku bibuga, abakunzi b’imikino basangira ibyishimo bahuriye muri ibyo bikorwa bihuza abatari bake, byaba ngombwa bakanabikomereza mu tubari, ku mbuga za Whatsapp no guhamagarara baganira ku byabaye.

Birashoboka ko abenshi bagowe no kumva ko mu Rwanda n’ahandi hose nko muri Shampiyona zikomeye nka Premier League, amakipe yakina nta bafana , ariko kuva aho imikino yose yahagarikiwe nibwo abenshi twatangiye gusobanukirwa ibiri kuba byose.

Mu gihe wafunguraga telefoni yawe, ukareba uko amakipe yatsindanye, ugafungura Radio cyangwa Televiziyo ku mugoroba ushaka kumva cyangwa kureba uko ibitego bijyamo, ubu ntabwo bishoboka.

Biragoye kwemeza ko amarushanwa yose y’imikino yari ateganyijwe muri uyu mwaka azaba, aho kugeza ubu hari ayo bivugwa ko azakurwaho burundu, andi akimurirwa mu mwaka utaha.

Si ubwa mbere Isi yose inyuze mu bihe nk’ibi, aho ubuzima busa n’ubuhagaze. Ubwo habaga intambara ya kabiri y’Isi yose, imikino Olempike yongeye gusubukurwa nyuma y’imyaka 12, ibera muri Londres mu 1948.

Bishobora kuzafata igihe kirekire kugira ngo imikino n’ibindi bikorwa byose bya siporo byongere bisubukurwe, ariko nibigaruka bizaba ari ibirori bikomeye.

Dukomeze kumva inama z’abashinzwe ubuzima kandi twite ku isuku mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Imikino yose n'ibindi bikorwa bihuza abantu benshi byabaye bihagaritswe mu Rwanda no mu bindi bihugu byinshi ku Isi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza