00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Commonwealth2022: U Rwanda rwatsinze Maldives rugera muri ¼ muri Beach Volleyball

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 2 August 2022 saa 10:05
Yasuwe :

Ikipe y’u Rwanda igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste yatsinze iya Maldives ya Adam Naseem na Sajid Ismael, ikatisha itike yo kugera muri ¼ muri Beach Volleyball mu mikino ya Commonwealth2022 iri kubera mu Mujyi wa Birmingham mu Bwongereza.

Uyu mukino wabaye ku wa Mbere, tariki ya 1 Kanama 2022, warangiye u Rwanda rutsinze Maldives amaseti 2-1.

Ni umukino utari woroshye kuko wakinwe ikirere kitameze neza kuko cyarimo imvura.

U Rwanda rwatsinze seti ya mbere ku manota 21-16, rutsindwa iya kabiri ku manota 14-21.

Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste bashoboye kwegukana intsinzi nyuma yo gutsinda seti ya gatatu ku manota 16-14.

Nubwo byarangiye amakipe yombi anganya amanota 51-51, Ntagengwa na Gatsinzi batwaye uyu mukino batsinze seti 2-1.

Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda, Ntagengwa Olivier, yavuze ko bishimiye kubona intsinzi muri aya marushanwa.

Yagize ati “Turishimye cyane kuko ni ubwa mbere twitabiriye aya marushanwa, tukaba tunageze muri 1/4. Twabibonaga ko harimo ikibazo kubera ikirere cyatumye tutitwara neza by’umwihariko mu bwugarizi. Ariko icyo twari twiyemeje ni ugutsinda, nta bindi twatekerezaga.”

U Rwanda rusigaje umukino umwe mu matsinda, aho rugomba gucakirana na Australia ku wa 3 Kamena 2022.

Australia na yo itaratsindwa umukino n’umwe izahura n’u Rwanda byishakamo igihugu kizakomeza kiri ku mwanya wa mbere.

Biteganyijwe ko imikino ya ¼ cy’irangiza izatangira gukinwa ku wa 5 Kanama 2022.

U Rwanda rwatsinze Maldives rugera muri ¼ muri Beach Volleyball
Abanyarwanda bari bake bari gushyigikira ikipe yabo
Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste bari bafite akanyamuneza nyuma yo gutsinda Maldives
U Rwanda rutegereje kumenya ikipe bizahura mu mikino ya 1/4 muri Beach Volleyball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .