Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 10 Gashyantare 2025, ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago ryatangaje abatoza bashya bazafasha Ikipe y’Igihugu y’Abagore nyuma y’igihe ashakishwa.
Mu mpera za Mutarama 2025, ni bwo Cassa wari umaze igihe igihe gito ahawe akazi muri Jamus yo mu Cyiciro cya Mbere muri Sudani y’Epfo, yatandukanye na yo.
Nyuma y’ibyumweru bitatu yahise atangazwa nk’Umutoza Mukuru w’Amavubi y’Abagore, akaba azungirizwa na Mukamusonera Théogenie na Munyana Séraphine.
Abandi batoza bahawe akazi ni Safari Mustapha Jean Marie uzaba utoza abanyezamu ndetse na Yadufashije Jeannine wongerera imbaraga abakinnyi.
Cassa yahawe iyi kipe asanga yaramaze guhamagara abakinnyi izifashisha mu mikino ibiri iteganyijwe ruzahuriramo na Misiri.
Aha harimo ubanza uzakinirwa i Kigali, tariki ya 21, mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Misiri tariki ya 25 Gashyantare 2025, hashakwa uko rwabona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.
Cassa ni umwe mu batoza b’abahanga mu Rwanda ufite n’ubunararibonye kuko yanyuze mu makipe menshi nka SEC Academie, Kiyovu Sports, Police FC na AS Kigali.
Yanatoje muri Kenya mu makipe nka AFC Leopard na Bandari FC anaba umutoza w’agateganyo w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu 2014.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!