00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cassa Mbungo André yagizwe Umutoza Mukuru w’Amavubi y’Abagore

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 February 2025 saa 10:36
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’Abagore [She-Amavubi] iri kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, yahawe abatoza bashya bayobowe na Cassa Mbungo André.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 10 Gashyantare 2025, ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago ryatangaje abatoza bashya bazafasha Ikipe y’Igihugu y’Abagore nyuma y’igihe ashakishwa.

Mu mpera za Mutarama 2025, ni bwo Cassa wari umaze igihe igihe gito ahawe akazi muri Jamus yo mu Cyiciro cya Mbere muri Sudani y’Epfo, yatandukanye na yo.

Nyuma y’ibyumweru bitatu yahise atangazwa nk’Umutoza Mukuru w’Amavubi y’Abagore, akaba azungirizwa na Mukamusonera Théogenie na Munyana Séraphine.

Abandi batoza bahawe akazi ni Safari Mustapha Jean Marie uzaba utoza abanyezamu ndetse na Yadufashije Jeannine wongerera imbaraga abakinnyi.

Cassa yahawe iyi kipe asanga yaramaze guhamagara abakinnyi izifashisha mu mikino ibiri iteganyijwe ruzahuriramo na Misiri.

Aha harimo ubanza uzakinirwa i Kigali, tariki ya 21, mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Misiri tariki ya 25 Gashyantare 2025, hashakwa uko rwabona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Cassa ni umwe mu batoza b’abahanga mu Rwanda ufite n’ubunararibonye kuko yanyuze mu makipe menshi nka SEC Academie, Kiyovu Sports, Police FC na AS Kigali.

Yanatoje muri Kenya mu makipe nka AFC Leopard na Bandari FC anaba umutoza w’agateganyo w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu 2014.

Cassa Mbungo André yagizwe Umutoza Mukuru w'Amavubi y'Abagore
Amavubi y'Abagore yiteguye imikino ya Misiri
Abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu batangiye imyitozo
Cassa yasanze abakinnyi barahamagawe
Imyitozo iri kubera kuri Kigali Pelé Stadium

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .