Mu 2023, ni bwo byari byitezwe ko Ancelotti ashobora gutandukana na Real Madrid akajya gutoza ikipe y’Igihugu ya Brésil, gusa mu buryo butunguranye ahita yongera amasezerano muri iyi kipe.
Nubwo yayongereye ariko, ibinyamakuru byo muri Espagne byazindutse kuri uyu wa Mbere, tariki 20 Mutarama 2025, bivuga ko uyu mugabo yamaze gufata umwanzuro wo gutandukana na yo, gusa yaba we cyangwa Real Madrid, ntibaragira icyo batangaza kuri ayo makuru.
Mu mwaka ushize, Ancelotti w’imyaka 65 yatangaje ko ubwo azaba avuye muri Real Madrid nta yindi kipe yumva yazatoza, ahubwo yahita ahagarika burundu aka kazi.
Bivugwa ko mu gihe yatandukana n’iyi kipe, umunyabigwi wayo Xabi Alonso yahita ava muri Bayer Leverkusen yo mu Budage, agahita ajya kumukorera mu ngata.
Ancelotti yageze muri iyi kipe ku nshuro ya mbere mu 2013 ayisohokamo mu 2015, yongera kuyisubiramo mu 2021 kugeza uyu munsi.
Ari kumwe na yo yatwaye inshuro eshatu ibikombe bya UEFA Champions League na UEFA Super Cup; Ibya Shampiyona ya Espagne, Copa del Rey, Supercopa de España na FIFA Club World Cup abitwara gatatu; Mu gihe yatwaye kimwe cya FIFA Intercontinental Cup.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!