00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Car Free Day i Kigali yakozwe mu isura nshya

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Ukuboza 2021 saa 09:33
Yasuwe :

Siporo rusange imaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali nka Car Free Day, kuri uyu wa 5 Ukuboza yakozwe mu buryo bushya aho abayitabiriye bifatanyije na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni ubukangurambaga ngarukamwaka buzamara iminsi 16, bwatangijwe ku wa 25 Ugushyingo 2021.

Mu bice bitandukanye bya Kigali, abenshi mu bitabiriye Car Free Day bari bambaye imipira ya Orange, ibara rikunze gukoreshwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubwo ubwo bukangurambaga bwatangizwaga muri uyu mwaka, inyubako ya Kigali Convention Centre nayo yacanywe muri iryo bara.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka muri ubwo bukangurambaga iragira iti “Wiceceka! Rwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Mu 2020 Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagore bakorewe ihohoterwa bangana na 48.809 mu gihe abagabo ari 7210.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

Ifasha kandi mu kugabanya ihumanywa ry’umwuka abantu bahumeka binyuze mu gukumira imodoka na moto mu mihanda abakora siporo bifashisha.

Abagore n'abagabo bose bashyigikiye ubwo bukangurambaga
Hari bamwe bakoze iyi siporo bifashishije amagare
Imipira ya Orange ni yo yari iganje mu bitabiriye iyo siporo
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka muri ubwo bukangurambaga iragira iti “Wiceceka! Rwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Mu bice bitandukanye bya Kigali hose ubwitabire bwari hejuru
Minisitiri w'Ingabo Maj Gen Albert Murasira (ibumoso) ni umwe mu bitabiriye siporo rusange
Abanyamaguru n'abakoresha amagare baba bashyizwe igorora muri siporo rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .