00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Etincelles FC

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 09:29
Yasuwe :

Sosiyete icuruza amashusho mu Rwanda, Canal+ yasinye amasezerano y’umwaka ikorana n’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Karere ka Rubavu, Etincelles FC.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2021, akaba yasinyiwe mu Karere ka Rubavu.

Aya masezerano y’umwaka umwe yashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda Sophie Tchatchoua, n’ubuyobozi bwa Etincelles FC bwari buhagarariwe na Perezida wayo Ndagijimana Enock.

Ubuyobozi bwa Canal+ bwabwiye IGIHE ko aya masezerano azafasha ikipe ya Entincelles FC gukomeza kwiyubaka, mu gihe azafasha iki kigo mu kwamamaza.

Canal+ isinyanye amasezerano na Etincelles FC nyuma y’iminsi mike yinjiye mu baterankunga ba Rayon Sports, ndetse iyi kipe ikaba isigaye iyambara ku makabutura.

Iyi sosiyete ikomeje kwamamaza mu makipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda, iherutse gutangaza poromosiyo yashyiriyeho abakiliya bayo n’abifuza kuba bo muri ibi bihe by’iminsi mikuru.

Kugeza ubu ibiciro barabimanuye, ibikoresho bya Canal+ biri kugura ibihumbi 5 Frw aho kuba ibihumbi 10Frw nk’uko byahoze, mu gihe umutekinisiye nawe yishyurwa ibihumbi 5 Frw aho kuba ibihumbi 10 Frw nk’uko byahoze.

Usibye ibiciro byamanuwe, abagura ifatabuguzi nabo bateguriwe tombora izasiga abakiliya ba Canal+ batsindiye ibirimo moto, televiziyo, telefoni n’ibindi binyuranye.

Umuyobozi wa Canal+ n'uwa Etincelles basinya amasezerano y'imikoranire
Etincelles na Canal+ basinye amasezerano y'imikoranire
Canal+ yiyongereye mu baterankunga ba Etincelles

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .