00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ na Rayon Sports bongereye amasezerano y’ubufatanye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 June 2022 saa 01:50
Yasuwe :

Sosiyete Canal+ icuruza amashusho yongereye amasezerano y’imikoranire na Rayon Sports FC, ajyanye n’ubufatanye mu guteza imbere ibikorwa by’impande zombi.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022, ku cyicaro cya Canal+ Rwanda.

Rayon Sports yari ihagarariwe umuyobozi wayo, Uwayezu Jean Fidele, Canal+ ihagarariwe n’umuyobozi mukuru wayo mu Rwanda, Sophie Tchatchoua.

Nubwo hatatangajwe agaciro mu bijyanye n’amafaranga, aya masezerano azamara umwaka umwe ndetse impande zombi ziteguye gukorana mu gihe kirekire.

Tchatchoua yavuze ko gukorana na Rayon Sports byagize ingaruka nziza ku ruhande rwa Canal+, ndetse yizeye ko nta kabuza no mu myaka iri imbere umusaruro uzakomeza kwiyongera.

Yagize ati "Twishimiye kongera gukorana na Rayon Sports. CANAL+ ifite intego yo guteza imbere siporo mu Rwanda, bityo gukorana n’umuryango wa Gikundiro ni imwe mu nzira zizadufasha kugera kuri iyi ntego. Nubwo amasezerano ari ay’umwaka umwe, twizeye kuzakomeza gukorana mu gihe kirekire."

Uwayezu Jean Fidele nawe yavuze ko bizeye gukomeza gukorana na Canal+, ndetse ashimangira ko nk’ikipe bizeye kuzarushaho kuzamura ibikorwa Canal+ nk’umuterankunga w’ingenzi.

Ati "Tuzakomeza kwamamaza ibikorwa bya Canal+ binyuze ku myambaro y’ikipe, ku bibuga bizajya biberaho imikino yacu, ku mbuga nkoranyambaga ndetse tuzajya dutemberana hirya no hino mu gihugu kugira ngo turusheho kubwira abafana ba Rayon Sports ibyiza bya CANAL+."

Bwa mbere Canal+ na Rayon Sports basinyana amasezerano byari tariki 11 Ugushyingo 2021.

Iyi kipe yambara ikabutura iriho ikirango cya Canal+ mu gihe ku ruhande rwayo igatanga ibikoresho ku bakinnyi n’abandi bakozi bose ba Rayon Sports, birimo ifatabuguzi ry’umwaka ryo kureba amashene yose ya CANAL+.

Amasezerano ya Canal+ na Rayon Sport azamara igihe cy'umwaka
Abayobozi bafashe ifoto y'urwibutso
Patrick Namenye ushinzwe iyamamaza bikorwa muri Rayon Sports niwe wayoboye uyu muhango
Marie Claire Muneza ushinzwe itumanaho muri Canal+
Edmond Byiringiro, ukora mu ishami ry'ubucuruzi rya Canal+

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .