Canal+ igiye kongera kuryohereza abakunzi ba ruhago ibagezaho shampiyona y’u Bwongereza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Nzeri 2020 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura iminsi mike ngo shampiyona nyinshi z’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi zitangire, Canal+ ikomeje imyiteguro yo kuryohereza abakunzi ba ruhago, by’umwihariko aba shampiyona y’u Bwongereza.

Canal+ itarigeze yicisha irungu abakiliya bayo mu mwaka ushize w’imikino, muri uyu mwaka iki kigo cyamaze kongera shampiyona y’u Budage mu zo kizerekana, zihita ziba shamiyona zirindwi zikomeye abakiliya bayo bazihera ijisho.

Canal+ izerekana shampiyona y’u Budage, u Butaliyani, u Bufaransa, Espagne, u Bubiligi, Turikiya, hamwe n’iy’u Bwongereza izatangira ku wa 12 Nzeri 2020.

Itangira rya shampiyona y’u Bwongereza mu mwaka wa 2020-2021 rizatambuka kuri Canal+ izerekana imikino yose y’iyo shampiyona. Izatangira saa saba z’amanywa Arsenal icakirana na Fulham, umunsi wa mbere ukazasozwa Chelsea yasuye Brighton tariki 14 Nzeri 2020.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Canal+, Tuyishime Alain, yavuze ko abakiliya babo bakomeje kuryoherwa n’amashusho n’amajwi meza ya dekoderi nshya ya HD. Aya ni nayo bazareberaho imikino ya shampiyona zitandukanye z’uyu mwaka.

Usibye amashusho n’amajwi meza, iyi dekoderi ifite uburyo bwo kuba wahagarika ikintu kiri gucaho mu buryo bw’ako kanya, igihe wongeye kubonera umwanya ugakomerezaho wari ugeze (live Control).

Ati “Ushobora kuba uri kureba umupira ariko ugashaka kujya koga, icyo gihe urahagarika, ukajya koga, wagaruka umupira ugakomeza, cyangwa filime igakomeza.”

Tuyishime asobanura ko iyo bigenze gutya, iyi dekoderi ya ‘HD’ ikubikira amashusho abandi bari kureba udahari, wagaruka ikwereka ihereye aho wari ugeze. Inafite ubushobozi bwo kuba wabika filme cyangwa ibiganiro (Record) kuri Hard disc, ukaza kubireba igihe uboneye umwanya.

Mu gihugu hose hari abacuruzi bahagarariye Canal+, aho buri wese wifuza gutunga iri koranabuhanga ry’amashusho meza yabasha kwihahira ku bihumbi 10 Frw.

Canal+ igiye kongera kuryohereza abakunzi ba ruhago ibagezaho shampiyona y’Ubwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .