Kuri iyi nshuro ku kibuga mpuzamahanga cya Golf cya Kigali hateguwe irushanwa ry’amajonjora yitabirwa n’abakinnyi bakomeye ku Isi risanzwe ribera mu bihugu bitandukanye iki kigo gikoreramo rya ‘2024 Turkish Airlines World Golf Cup Kigali’.
Irizabera mu Rwanda riteganyijwe tariki ya 1 Nzeri 2024, aho abakinnyi bazaryitwaramo neza bazabona itike yo kuzajya gukina imikino ya nyuma izabera muri Türkiye kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 7 Ukuboza 2024.
Abakinnyi beza mu bagore n’abagabo bazahabwa ibihembo by’imidali ya zahabu ku wabaye uwa mbere, Feza ku wa kabiri ndetse n’Umulinga ku wa gatatu, bikurikirwe n’igikobe cyihariye.
Amategeko akurikizwa muri iri rushwana ni kimwe n’ayo mu ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko rihuriza hamwe abakinnyi bakomeye (Professional Golfers’ Association of America - PGA).
Umukinnyi uzemererwa gukina imikino ya nyuma agomba kuba yaritabiriye nibura amarushanwa atatu muri 50 ateganyijwe kuzabera mu bihugu 67 bitandukanye ku Isi.
Abakinnyi bose bazatangirira rimwe gukina ku myobo itandukanye muri 18 igize ikibuga cya Kigali Golf Resort & Villas, bitandukanye n’ibisanzwe aho abakinnyi baheraga ku mwobo umwe bakurikirana.
Abakinnyi 2,500 ni bo bateganyijwe kuzitabira iri rushanwa muri rusange mu gihe mu Rwanda hazahatana abatarenze 100 nk’uko amategeko n’amabwiriza abiteganya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!