Byagenze bite ngo Nshimiyimana wakiniye Rayon Sports agere mu barwanya igihugu?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Hashize iminsi hagaragara amafoto y’umukinnyi Nshimiyimana Iddi, afite ibyapa byamagana ubuyobozi bw’u Rwanda, igihugu cyamwibarutse ndetse gituwemo n’umuryango we urimo ababyeyi n’abavandimwe. Ni imyitwarire yagawe n’abatari bake biganjemo abo bakuranye.

Uyu mukinnyi yakiniye amakipe ya Etincelles FC, Rayon Sports na Sunrise ari naho yahuriye n’imvune yatumye ahagarika umupira by’igihe gito.

Nshimiyimana yamenyekanye mu 2008 ubwo yinjiraga mu ikipe ya Etincelles, mu 2010 ATRACO FC yari gusohokera igihugu yarasenyutse bituma hagenda iyi kipe yo mu karere ka Rubavu.

Izina ry’uyu musore ryamenyekanye ubwo yatsindiraga igitego Etincelles yari yasohokeye igihugu, mu mukino wayihuje na Athlétic Club Léopards de Dolisie yo muri Congo Brazzaville bakanganya igitego kimwe.

Mu 2012 nibwo uyu musore wari myugariro yerekeje muri Rayon Sports, yayivuyemo mu 2014 yerekeza muri Sunrise ahakina igice cya Shampiyona.

Muri uwo mwaka yavuye muri Sunrise asubira i Rubavu kubera imvune ikomeye yari ahuye nayo. Kuva icyo gihe yahise yinjira mu bushoferi, atwara tagisi mu mujyi w’amavuko iwabo i Rubavu.

Uyu murimo yawukoze imyaka ibiri, mu 2017 asubira muri Etincelles ayikinira imikino mike.

Icyo gihe yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, umupira umaze kumunanira ava mu gihugu nyuma yo kugikoreramo amahano.

Uyu mukinnyi wari waranditse izina mu mupira w’amaguru, yahemujwe n’inda, yinjira mu gushakishiriza buhimbano amajwi Diane Rwigara washakaga kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Nshiyimimana amaze kubona ko ibyo yakoze byatahuwe ndetse ashobora no kubiryozwa, yahisemo gutorongera yerekeza ku mugabane w’u Burayi.

Ageze mu Bubiligi, nta bikorwa by’umupira w’amaguru yongeye kuvugwamo ahubwo yahisemo kuyoboka iya mukuru we yinjira mu guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ku mbuga nkoranyambaga, Nshimiyimana akunze kugaragara mu bikorwa by’imyigaragambyo mu Bubiligi ashimangira byeruye ko yifatanyije n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Inshuti yo mu bwana banakinanye igihe kirekire, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ibyo uyu musore yishoyemo ari mukuru we wabimujyanyemo, amushinja ubujiji kuko ntawe urwanya igihugu cyamubyaye, dore ko ari nacyo ababyeyi be batuyemo.

Ati’’Biriya bintu yishoyemo twarumiwe, ni injiji, bariya afatanya nabo baramutse bateye igihugu atekereza ko amasasu yajonjoramo ababyeyi be?"

Uyu waduhaye amakuru yavuze ko Nshimiyimana yagiye ku mugabane w’u Burayi asanzeyo mukuru we Ntezamaso Saidi bivugwa ko aba mu ishyaka rya FDU Inkingi.

Icyakora uyu mukinnyi wakuranye na Nshimiyimana avuga ko uyu musore atakabaye yarahemujwe n’inda.

Ati" Ibyo baguha byose utazagaruka ngo uhure n’ababyeyi bawe, inshuti zose mwareranywe, abo mwakinanye ntacyo bizamumarira.”

Nshimiyimana ni umwe mu bana batanu umuryango w’iwabo wibarutse, batuye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagali k’Amahoro.

Abahungu babiri bavuka muri uyu muryango nibo batuye ku mugabane w’u Burayi, abakobwa batatu bavukana bose barashatse bafite imiryango mu Rwanda.

Abo babanye mu bwana bavuga ko uyu musore yabatunguye kubera iyi migenzereze yo kwanga igihugu cyamubyaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .