Iri rushanwa riteganyijwe kuba ku wa 29 Gicurasi 2022 ndetse abazaryitabira bari mu myiteguro, isatira iya nyuma.
Bitandukanye n’ibihe byabanje, Ikipe y’u Rwanda iri kwitegurira mu Kigo cy’Iterambere ry’Umukino w’Amagare mu gihugu kiri mu Karere ka Musanze.
Imyiteguro rusange ku Ikipe y’Igihugu, nta makemwa nsetse abakinnyi bagiye kumara ukwezi bakora imyitozo itandukanye.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), Rtd Lt Col Kayumba Lemuel, yavuze ko imyiteguro yatangiye kare kugira ngo abakinnyi babone umwanya uhagije.
Ni ubwa mbere Ikipe y’u Rwanda y’imikino ngororamubiri yoherejwe gukorera imyiteguro mu Karere ka Musanze.
Kayumba yavuze ko iki kigo kitari icy’amagare gusa ahubwo abantu b’ingeri zose bemerewe kuhacumbika nk’andi mahoteli yose.
Yagize ati “Ntabwo abakinnyi twabajyanye mu kigo cy’amagare kubera amaburakindi ahubwo kiriya kigo cyabaye nk’izindi hoteli. Buri wese arahacumbika ibyo yaba akora byose.”
Yakomeje agira ati “Dusanzwe dufite aho bacumbika i Gicumbi kandi n’ubu harateguye. Gusa, dukurikije ubwoko bw’imyitozo ikenewe, twasanze byaba byiza ikorewe i Musanze.”
Rtd. Lt Col Kayumba yavuze ko mu Karere ka Musanze aho Ikipe y’u Rwanda yitoreza hari imihanda itabamo urujya n’uruza rw’abantu n’imodoka bityo bituma byorohera abakinnyi kwitoza.
Kigali International Peace Marathon igiye gukinwa ku nshuro ya 17 ndetse ibihembo byayo byarazamuwe, hanashyirwaho inyongera ku bizahabwa Abanyarwanda.
Mu cyiciro cy’ibilometero 42 (Full Marathon), uwa mbere azahembwa miliyoni 4 Frw mu bagore n’abagabo.
Uwa kabiri azahembwa miliyoni 2,5 Frw, uwa gatatu afate miliyoni 2 Frw, uwa kane ahabwe miliyoni 1,5 Frw mu gihe uwa gatanu azahembwa miliyoni 1 Frw.
Mu gihe muri aba bakinnyi batanu ba mbere hazaba harimo Umunyarwanda, umwanya azabona azawuhemberwa, yongerwe ibihumbi 800 Frw.
Umunyarwanda uzaba akurikira uwaje hafi we azongerwa ibihumbi 600 Frw mu gihe uwa gatatu azagenerwa inyongera y’ibihumbi 400 Frw.
Mu ntera y’ibilometero 21 (Half-Marathon), uwa mbere azahembwa miliyoni 2,5 Frw, uwa kabiri ahabwe miliyoni 2 Frw.
Uzegukana umwanya wa gatatu azahembwa miliyoni 1,5 Frw, uwa kane ahabwe miliyoni 1 Frw mu gihe uwa gatanu azahembwa ibihumbi 800 Frw.
Umunyarwanda uzaza hafi azongerwa ibihumbi 400 Frw, uwa kabiri ahabwe ibihumbi 300 Frw mu gihe uwa gatatu yagenewe ibihumbi 200 Frw.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!