Umuhango wo kumurika ku mugaragaro itangizwa ry’aya marushanwa wabaye kuri uyu wa 20 Mutarama 2021 mu Karere ka Rubavu aho riteganyijwe gutangira ku itariki 14 Kanama, rikazitabirwa n’abakinnyi 1500 baturutse hirya no hino ku Isi.
Perezida wa Federasiyo y’umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alex, yavuze ko abazitabira iri rushanwa bazasiganwa mu birometero byinshi ugereranyije n’ibyo bari basanzwe bakora muri uyu mukino.
Biteganyijwe ko abazitabira bazasiganwa mu birometero 90 ku magare, 21.1 ku maguru ndetse n’ikirometero 1.9 mu mikino yo koga.
Yakomeje agira ati “Biradusaba gutegura abakinnyi cyane ko twakoraga uyu mukino mu birometero bike. Ntabwo tuzabategura kuri iri rushanwa gusa ahubwo tugiye kubategura by’igihe kirekire ku buryo abakinnyi bacu nabo bazajya baba aba mbere muri iri rushanwa.”
Iri rushanwa rizabera mu Karere ka Rubavu, aho rigiye kuba ngarukamwaka mu gihe cy’imyaka itatu ikurikirana, ndetse bikaba biteganyijwe ko uko imyaka izajya igenda ihita ubushobozi bwo kwakira abakinnyi benshi buzagenda bwiyongera.
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko u Rwanda rutewe ishema no kwakira aya marushanwa, bityo ko ruzakora ibishoboka byose ngo agende neza ku buryo azajya ahora yibukwa n’abayitabiriye.
Yagize ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, ndasezeranya abazitabira iri rushanwa ko hazakorwa ibishoboka byose ngo rigende neza, aho tuzafatanya n’abaritegura tugakora Irushanwa rya Ironman rizohora ryibukwa.”
Iri rushanwa byitezwe ko rizongera ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda ndetse rigateza imbere abikorera, aho mu minsi 10 abakinnyi bazamara mu Karere ka Rubavu hari byinshi bizungura abahatuye n’u Rwanda muri rusange.
Abakinnyi bifuza kuryitabira bazatangira kwiyandikisha ku itariki 1 Gashyantare 2022 banyuze ku rubuga rwa Ironman Rwanda.
U Rwanda rubaye igihugu cya Kane kigiye kwakira aya marushanwa muri Afurika, aho ibindi bihugu byaryakiraga ari Misiri, Afurika y’Epfo ndetse Maroc.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!