Uko bwije n’uko bukeye, ikoranabuhanga rikomeza kuzana ibishya mu nzego zitandukanye zirimo n’umupira w’amaguru, cyane cyane hagamijwe gufasha abasifuzi kutibeshya ku makosa.
Mu 2018, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru ku Isi (FIFA), ryemeje uburyo bwa VAR (Video assistant referee), bufasha abasifuzi gusubiramo amakosa neza bagafata icyemezo gikwiye.
Nyuma y’iri koranabuhanga hahise haza irishya rya ‘Semi-Automated Offside Technology’, ryanakoreshejwe mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.
Ku wa Kane, tariki 13 Gashyantare 2024, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bwongereza (FA), ryemeje ko ‘Semi-Automated Offside Technology’ igiye gutangira gukoreshwa muri iki gihugu bihereye ku mikino ya FA Cup igeze mu ijonjora rya gatanu.
Ubusanzwe hakoreshwaga VAR mu gukemura aya makosa, aho abari mu cyumba cyabugenewe, barebaga igihe umupira waviriye ku kirenge cy’uwawutanze, aho myugariro yari ahagaze ubwo waterwaga, ndetse n’aho rutahizamu watsinze yari ahagaze, bakabona gufata umwanzuro.
Ibi byose bigiye kujya bibera icyarimwe, hamenyekane niba umukinnyi yari yarariye cyangwa ataraririye, kuko rizajya rikurikirana umukinnyi n’umupira icyarimwe.
Ibikenewe byase kugira ngo iri koranabuhanga rishoboke byararangiye, dore ko ku bibuga 20 byo mu Bwongereza hashyizwemo camera zizajya zifashishwa.
Imikino ya FA Cup izakinwa tariki 1 Werurwe 2025, ubwo hazaba imikino irimo uzahuza Manchester United na Fulham, Manchester City na Plymouth, Aston Villa na Cardiff City, Crystal Palace na Millwall, Bournemouth na Wolves, Newcastle na Brighton, Nottingham Forest na Ipswich ndetse na Preston izakina na Burnley.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!