Ku wa 27 Kamena 2025, nibwo byatangajwe ko Masai yatandukanye n’iyi kipe ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika.
Ni icyemezo cyatangajwe n’ikigo iyi kipe ibarizwamo cya Maple Leaf Sports & Entertainment. Cyavuze ko cyahisemo gutandukana na Masai Ujiri nubwo haburaga umwaka ngo amasezerano ye arangire.
Kugeza ubu ntiharatangazwa uzasimbura Masai Ujiri kuri uyu mwanya.
Mu kiganiro Masai Ujiri yagiranye na Robin Roberts ku wa Kane tariki 2 Kamena 2025, yagarutse kuri iki cyemezo.
Ati "Byari imyaka 12 myiza hamwe na Toronto Raptors kandi ndazirikana ndetse ngashima amahirwe nahawe, abafana umuryango wanjye, bagenzi banjye, abatoza, abakinnyi, ba nyir’ikipe ndetse na buri wese kuko babaye beza kuri njye."
Yakomeje avuga ko nubwo yatandukanye n’iyi kipe, akunda umujyi wa Toronto.
Ati "Kuri Toronto ndagukunda cyane, Toronto ndagukunda. Rwari urugendo rudasanzwe mu buzima bwanjye. Igihe cyari kigeze, kuko ibintu byiza nabyo bigira iherezo."
Masai Ujiri yavuze ko kugeza ubu nta kandi kazi yari yabona, ko ariko uyu ari umwanya mwiza wo kwirirwana n’umuryango we.
Masai Ujiri yatangiye kuyobora Toronto Raptors kuva mu 2013. Ku buyobozi bwe, iyi kipe yagize ikibuga cyayo cya OVO Athletic Centre, yakira umukino uhuza abakinnyi b’indashyikirwa wa ‘NBA All-Star Game’, ishinga Raptors 905 yo muri G League ndetse inegukana igikombe cya NBA mu 2019, aho yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yo hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibikoze.
Muri Kanama 2021 nibwo Toronto Raptors yatangaje ko hejuru yo kuba Perezida, Masai Ujiri yasinye amasezerano y’igihe kirekire nka Visi Chairman.
Masai Ujiri wavutse mu 1970, ni Umunya-Canada ukomoka ku babyeyi bo muri Nigeria. Yashakanye na Ramatu Ujiri bafitanye abana babiri.
Yakinnye Basketball i Burayi hagati ya 1991 na 2001, mu 2002 atangira gushakira abakinnyi amakipe arimo Orlando Magic na Denver Nuggets.
Mu 2013, yasinye imyaka itanu yo kuba umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa by’ikipe ya Toronto Raptors ahawe miliyoni 15$ mu gihe nyuma y’imyaka itatu yasinye andi y’imyaka itanu nka Perezida w’iyi kipe kuri miliyoni 32$.
Izina rya Masai Ujiri risanzwe rizwi bitewe n’ibikorwa yakoze abinyujije mu mushinga we Giants of Africa (GOA) anyuzamo ubufasha bugenewe abakiri bato bo ku Mugabane wa Afurika ngo bakure bakunda umukino wa Basketball.
Umushinga GOA watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria ariko mu 2014 Masai awagurira no mu bindi bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!