00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Urubyiruko n’abakuru basaga 1000 beretswe ibyiza bya siporo ku buzima

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 July 2022 saa 04:02
Yasuwe :

Ku Cyicaro cy’Ikigo Gasore Serge Foundation (GSF) giherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, habereye igikorwa cyo gusoza ingando y’abana n’urubyiruko (Summer Sports Camp 2022) imaze iminsi umunani yitabiriwe n’abana 300.

Iyi ngando yateguwe mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko gukunda siporo, kubigisha imikino ibungura ubumenyi butandukanye, ndetse no guhabwa amahugurwa ku ndangagaciro zikwiye kuranga urubyiruko.

Kuri uyu wa 29 Ukwakira 2022, nibwo iyi ngando yasojwe n’isiganwa ku maguru ryiswe “Run Bugesera Summer Camp” aho abana n’ababyeyi barenga igihumbi bitabiriye mu byiciro bitandukanye birimo kwiruka ibirometero bitatu ku bana bari munsi y’imyaka 14 , hamwe no kwiruka ibirometero bitanu ku bari hejuri y’imyaka 14.

Hatanzwe ibihembo ku batsinze birimo ibikoresho by’ishuri nk’amakaye, amakaramu, ibitabo, n’ibikapu byo gutwaramo amakayi ku bana, naho ku babyeyi bahawe ibihembo birimo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Mediatrice Mudahogora, umubyeyi w’imyaka 48 yagize ati: “Iki ni igikorwa cy’ingirakamaro cyane kuko cyafashije abana kwiga byinshi birimo imyitwarire myiza, kwitabira imyitozo ngororamubiri, ndetse no guhura n’abandi muri iki gihe cy’ibiruhuko.”

Ntivuguruzwa Ismael, umwana w’imyaka 11 witabiriye ingando agaruka ku byo yayungukiyemo yagize ati “Nahigiye ibintu byinshi bitandukanye birimo kubana neza n’abandi, kwitanga, guhanga udushya ndetse niga n’imikino itandukanye ya siporo. Nashimishijwe cyane n’ibihembo bampaye birimo amakaye nzajyana ku ishuri. Ndashimira kandi n’ababyeyi banjye kuba barampaye amahirwe yo kwitabira iyi ngando, murakoze!”

Iyi ngando y’urubyiruko yateguwe ku bufatanye na Run Your City organization ikorera muri Leta zunze ubumwe za Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .