Iri rushanwa ryitabiwe n’ibigo umunani aribyo Banki y’Abaturage (BPR), I&M Bank, NCBA Bank, Ecobank, GT Bank, Zigama CSS, Equity na Bank of Kigali.
Byahatanye mu mikino ine nk’umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball no Koga.
Iri rushanwa ryasojwe, Banki ya Kigali yihariye ibikombe kuko yabaye iya mbere Basketball na Volleyball, mu gihe muri ruhago yabaye iya gatatu, mu koga ikaba kabiri.
Muri Basketball, Equity Bank yabaye iya kabiri nyuma yo gutsindwa amanota 87-73, I&M Bank ya gatatu byatsinze BPR amanota 78-64. Ni mu gihe Isibo Gaga yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa.
Muri Volleyball, BK yegukanye igikombe yatsinze Zigama CSS amaseti 3-1, Banki y’Abaturage (BPR) iba iya gatatu, Byiringiro Jimmy wa Zigama CSS aba umukinnyi mwiza w’irushanwa.
Mu mupira w’amaguru, Zigama CSS yegukanye igikombe itsinze Equity ku mukino wa nyuma ibitego 3-2, mu gihe Bank ya Kigali yabaye iya gatatu. Hakizamungu Sadoke yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa.
Mu mukino wo koga, I&M Bank yabaye iya mbere, ikurikirwa na Bank ya Kigali ndetse na Ecobank. Ngabonzima Orlise yahize abandi mu bagore, mu gihe Ngango Claude yabaye uwa mbere mu bagabo.
Ibirori byo gutanga ibihembo byitabiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse ndetse n’Umuyobozi wa Zigama CSS, Brig Gen Adolphe Simbizi.
Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya gatanu, ritegurwa mu rwego rwo gufasha abakozi gukora siporo ndetse n’abandi bafite impano zo gukina bakariboneramo amahirwe yo kubona akazi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!