Ibi ni bimwe mu byo Umuyobozi Mukuru wa QA Venue Solutions, Kyle John Schofield, yagaragarije mu nama yiga ku kubyaza umusaruro siporo ya ‘SportsBiz Africa Forum 2024’ iri kubera muri Kigali Convention Centre hagati ya tariki ya 26-27 Nzeri 2024.
Uyu ari mu batanze ikiganiro aho yari kumwe n’Umuyobozi wa International Affairs and Academies FC Midtiylland, Svend Graversen ndetse n’Umuyobozi wa Abdulai and Associates, Dr Emmanuel Saffa Abdulai Esq.
Schofield yabanje kuvuga ko inyubako icyuzura, hari ubwoba ko ishobora kubura abayibyaza umusaruro ariko icyo gihe habayeho imbaraga za Leta y’u Rwanda n’abikorera haboneka umubare munini w’ibikorwa byo kuyibyaza umusaruro.
Yagize ati “Twari tuzi ko tutazabona abantu bo kubyaza umusaruro kiriya gikorwaremezo [BK Arena] nyuma ya Covid-19. Twaratunguwe ubwo twakiraga ibikorwa birenga 60 mu 2021. Uyu mubare kandi wakomeje kuzamuka umwaka ku wundi, urebye twakira ibikorwa biri hagati ya 70 na 80 buri mwaka.”
“Iriya nzu ifite umusanzu itanga kandi ugaragara mu iterambere ry’igihugu. Mu isuzuma twakoze twasanze yarinjije nibura arenga miliyoni 55$ mu myaka ibiri iheruka.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko iyo igihugu cyubaka ibikorwa binini nk’ibi bigaragaza ko kitari gutekereza kuri siporo gusa, ahubwo no ku bukungu muri rusange.
Afatiye urugero ku masezerano bagiranye na Banki ya Kigali, Abanyarwanda babigiramo inyungu mu buryo butandukanye. Ati “BK twagiranye amasezerano ya miliyari 8 Frw kandi duteganya ko nyuma y’imyaka itanu isigaye twayongera akaba nibura miliyari 10 Frw.”
“Ayo mafaranga ntabwo ajya mu mifuka yacu ngo tuyabike, ahubwo arongera akagarukira abaturage mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Azamura impano n’ibindi. Gushora miliyoni 100$ ntabwo ari imikino.”
BK Arena yakiriye ibikorwa bitandukanye kandi ku rwego mpuzamahanga birimo Inteko Rusange ya FIFA, ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards, imikino ya Basketball Africa League BAL n’ibindi.
Mu masezerano Leta y’u Rwanda yasinyanye na QA Solutions, yari yiyemeje kuzakora ishoramari mu bijyanye n’amajwi y’imbere muri iyi nyubako na cyane ko ishobora kwakira ibitaramo, gufasha Abanyarwanda kugira ubumenyi muri uru rwego n’ibindi bitandukanye.
Amafoto: Rusa Willy Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!