00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bizimana Djihad yifatanyije n’Abanya-Ukraine kwibuka abasirikare baguye ku rugamba

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 December 2024 saa 09:37
Yasuwe :

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yifatanyije n’abakinnyi bagenzi be b’Abanya-Ukraine mu ijoro ryo kwibuka abasirikare b’iki gihugu baguye mu ntambara n’u Burusiya.

Ni mu gikorwa gitegurwa mu gace uyu mukinnyi akinamo, aho abakinnyi n’abafana bifashisha amafoto ya bamwe mu bari mu ngabo z’igihugu bitabye Imana, bakongera kubaha agaciro bahoranye.

Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, iyi kipe yavuze ko igifite ku mutima abazirikanye ukubaho kw’Abanya-Ukraine ndetse “bagatanga ubuzima bwabo kugira ngo benshi babashe kurokoka by’umwihariko abatuye Kryvyi Rih."

Imyaka irenga ibiri irashize u Burusiya na Ukraine bihanganye mu ntambara imaze kwangiza byinshi ndetse no guhitana benshi.

Muri Nyakanga 2023, ni bwo Bizimana Djihad, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Kryvbas Kryvyi Rih yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine.

Kuva yagera muri iyi kipe, ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu kibuga hagati.

Kapiteni w'Amavubi yahiriwe na Shampiyona ya Ukraine
Abakinnyi bose bari bitabiriye iki gikorwa
Bizimana Djihad ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba FC Kryvbas
Amafoto y'abasirikare ahabwa umwanya wihariye
Abakinnyi bakomera amashyi abasirikare baguye ku rugamba
Hibutswe abasirikare biganjemo abo mu gace ka Kryvyi Rih
Amashusho y'abakinnyi aba yacanwemo urumuri rw'umutuku n'umweru bashaka kugaragaza ko batazava mu mitima y'abo bitangiye
Amafoto abasha kuboneka akorwamo amashusho yo kujya bifashisha nk'ikimenyetso
Intambara ya Ukraine n'u Burusiye imaze imyaka irenga ibiri
Abasirikare benshi bamaze kugwa mu ntambara y'u Burusiya na Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .