Ni mu gikorwa gitegurwa mu gace uyu mukinnyi akinamo, aho abakinnyi n’abafana bifashisha amafoto ya bamwe mu bari mu ngabo z’igihugu bitabye Imana, bakongera kubaha agaciro bahoranye.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, iyi kipe yavuze ko igifite ku mutima abazirikanye ukubaho kw’Abanya-Ukraine ndetse “bagatanga ubuzima bwabo kugira ngo benshi babashe kurokoka by’umwihariko abatuye Kryvyi Rih."
Imyaka irenga ibiri irashize u Burusiya na Ukraine bihanganye mu ntambara imaze kwangiza byinshi ndetse no guhitana benshi.
Muri Nyakanga 2023, ni bwo Bizimana Djihad, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Kryvbas Kryvyi Rih yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine.
Kuva yagera muri iyi kipe, ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu kibuga hagati.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!