Bite by’umushinga wo kubaka igicumbi cya siporo i Remera no kwagura Stade Amahoro?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Nyakanga 2020 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Minisiteri y’ibikorwa remezo yatangaje ko hari umushinga wo kubaka ibikorwa remezo bya siporo zitandukanye i Remera, hakagurwa Stade Amahoro ndetse na Petit Stade ziyongera kuri Kigali Arena yubatswe mu 2019.

Byari biteganyijwe ko uyu mushinga mugari uzatangirana no kwagura Stade Amahoro muri uyu mwaka, ikava ku bushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 25 bakagera ku bihumbi 45 bicaye neza. Hari kandi no kuvugurura Petit Stade ikajya ku rwego rwo kwakira imikino mpuzamahanga.

Igitekerezo cyo kuvugurura iyi stade y’Igihugu cyatangajwe bwa mbere n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) mu 2018 ndetse muri Nzeri 2019, amashyirahamwe y’imikino ayikoreramo, yari yasabwe gushaka ahandi ajya gukorera mu gihe kitarenze iminsi 30.

Kwagura Stade Amahoro byagombaga kujyana kandi no kuvugurura Petit Stade yakira imikino y’amaboko ndetse no kubaka ibibuga bikorerwaho izindi siporo zitandukanye mu gace ka Remera, kazagirwa igicumbi cy’imikino.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA), Nsanzineza Noël, yabwiye IGIHE ko uyu mushinga uri mu yadindijwe n’icyorezo cya Coronavirus, bityo inzego zitandukanye ziri kwiga ku buryo watangira gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Umushinga warateguwe ariko hari ibyo izindi nzego zitandukanye zirimo izishinzwe kureba imishinga yagizweho ingaruka na Coronavirus, zikirimo kurebaho kugira ngo hemezwe igikurikiraho. Ntabwo haremezwa igihe uzatangirira.”

Stade Amahoro yatangiye kubakwa mu 1983 igatahwa mu 1987, yanenzwe kuba ibangamira itangazamakuru bitewe n’inkingi ziyirimo, camera zifata amashusho y’umukino ntizibashe gufata ibibera mu kibuga byose.

Amakuru IGIHE ifite ni uko muri gahunda za leta ari uko imirimo yo kuvugurura iyi stade yaba yarangiye mu gihe cy’imyaka ibiri nubwo kugeza ubu hataremezwa sosiyete izayubaka, bishoboka ko yaba Summa cyangwa se indi yatoranywa.

Muri Mutarama, Minisitiri w’ibikorwa remezo, Gatete Claver, yatangaje ko muri uyu mushinga mugari wo kubaka igicumbi cy’imikino i Remera, hari ibikorwa byinshi bizavaho kugira ngo haboneke ubutaka bungana na hegitari 35 buzubakwaho icyo gicumbi.

Ati “RBC buriya igiye kwimuka kibe igice cya stade, noneho tukagera kuri Stade Amahoro, Petit Stade, kuri Paralympique, kuri Polisi buriya nayo izavaho, ivuriro, aho bidagadurira hari utubari, ahari MTN, ahari ishuri kugeza haruguru aharimo kubakwa hoteli ya Ferwafa”.

Ibi bivuze ko guhera ku Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), icyicaro cya Polisi i Remera, Centre de Santé ya Remera n’ibikorwa biyikikije, ahari icyicaro cya MTN-Remera, ubutaka buri imbere y’ahazwi nko kwa Rwahama, ishuri rya Remera Catholique byose bizavaho.

Igishushanyo mbonera cy’ibikorwa bizashyirwa kuri ubu butaka cyararangiye, kikaba cyarakozwe hatekerejwe imikino itandukanye abanyarwanda n’abasura u Rwanda bakenera gukina.

I Remera hazashyirwa ibibuga birindwi bya Tennis, utuyira tw’amagare n’indi mikino guhera ku y’abana n’abakuru. Buri mukino kandi uzaba ufite aho kwitoreza n’aho kwakirira amarushanwa.

Stade Amahoro na yo nimara kuzamurwa hazabamo ibindi byumba byakoreshwa mu yindi mikino ndetse n’ibiro. Hoteli ya Ferwafa izahaguma hajye n’ibiro.

Igishushanyo mbonera giteganya ko ahari RBC, hazashakwa umushoramari akahashyira iguriro rinini ririmo n’ibintu byose bifite aho bihuriye n’imikino.

I Remera hazubakwa igicumbi cya siporo kizaba kigizwe n'ibibuga by'imikino itandukanye
Hari gahunda yo kwagura Stade Amahoro ikajya yakira abantu ibihumbi 45
Stade Amahoro yari isanzwe yakira abantu ibihumbi 25
Ubwo Stade Amahoro yari yuzuye abafana bagahagarara hasi hegereye ku kibuga ku mukino wahuje APR FC na Rayon Sports mu 2019
Kigali Arena yubatswe mu 2019 na yo iherereye i Remera, hegeranye na Stade Amahoro
Hazavugururwa kandi Petit Stade na Stade y'abafite ubumuga na zo ziri i Remera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .