Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Werurwe 2025, ni bwo hakinwe imikino ya ½ cy’irushanwa rya ’Zone V’ riri kubera mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.
Umukino wabanje kuba ni uwahuje Police FC na Sport-S VC yo muri Uganda yakiniraga imbere y’abakunzi bayo, gusa iyi kipe iyoboye Shampiyona yo mu Rwanda yihagararaho.
Yabashije kwinjira neza mu mukino yegukana iseti ya mbere itsinze amanota 25-22, ariko mu ya kabiri Sport-S VC yongeramo imbaraga iyitwara ku manota 24-26.
Iya gatatu yegukanywe na Police VC ku manota 25-22, ariko bigeze mu ya kane iyitakaza bigoranye ku manota 28-30. Iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda yihagazeho ku ya nyuma ya kamarampaka iyitwara itsinze amanota 15-7.
Nyuma yo kwegukana umukino ku maseti 3-2, yahise igera ku mukino wa nyuma itegereza igomba kuva hagati ya APR VC na REG VC na zo zihagarariye u Rwanda.
APR VC yeretse igihandure REG VC iyitsinda amaseti 3-0 bitayigoye, na yo ihita igera ku mukino wa nyuma, uteganyijwe gukinwa ku wa Kabiri, tariki ya 4 Werurwe 2025.
Mu cyiciro cy’abagore kandi, APR WVC yageze ku mukino wa nyuma w’iyi mikino nyuma yo gutsinda KCB WVC yo muri Uganda amaseti 3-0, ikazahura na Kenya Pipeline WVC yakuyemo Sport-S na yo yatsinze amaseti 3-0.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!