00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police VC na APR VC zageze ku mukino wa nyuma w’imikino ya ‘Zone V’

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 3 March 2025 saa 01:03
Yasuwe :

Police VC na APR VC zari mu makipe yahagarariye u Rwanda mu marushanwa ahuza ibihugu byo mu Karere ka Gatanu (Zone V), yageze ku mukino wa nyuma.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Werurwe 2025, ni bwo hakinwe imikino ya ½ cy’irushanwa rya ’Zone V’ riri kubera mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

Umukino wabanje kuba ni uwahuje Police FC na Sport-S VC yo muri Uganda yakiniraga imbere y’abakunzi bayo, gusa iyi kipe iyoboye Shampiyona yo mu Rwanda yihagararaho.

Yabashije kwinjira neza mu mukino yegukana iseti ya mbere itsinze amanota 25-22, ariko mu ya kabiri Sport-S VC yongeramo imbaraga iyitwara ku manota 24-26.

Iya gatatu yegukanywe na Police VC ku manota 25-22, ariko bigeze mu ya kane iyitakaza bigoranye ku manota 28-30. Iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda yihagazeho ku ya nyuma ya kamarampaka iyitwara itsinze amanota 15-7.

Nyuma yo kwegukana umukino ku maseti 3-2, yahise igera ku mukino wa nyuma itegereza igomba kuva hagati ya APR VC na REG VC na zo zihagarariye u Rwanda.

APR VC yeretse igihandure REG VC iyitsinda amaseti 3-0 bitayigoye, na yo ihita igera ku mukino wa nyuma, uteganyijwe gukinwa ku wa Kabiri, tariki ya 4 Werurwe 2025.

Mu cyiciro cy’abagore kandi, APR WVC yageze ku mukino wa nyuma w’iyi mikino nyuma yo gutsinda KCB WVC yo muri Uganda amaseti 3-0, ikazahura na Kenya Pipeline WVC yakuyemo Sport-S na yo yatsinze amaseti 3-0.

Abakinnyi bafashije Police VC kugera ku mukino wa nyuma
Amakipe yo mu Rwanda azahurira ku mukino wa nyuma w'irushanwa ry'amakipe yo mu Karere ka Gatanu
Ibyishimo byari byose kuri Police VC yakuyemo Sport-S VC
Police VC yatsinze Sport-S VC amaseti 3-2
APR VC yageze ku mukino wa nyuma wa Zone V
APR VC yatsinze REG VC amaseti 3-0

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .