Bayisenge Emery na Gatare Aline bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo, dore ko aba bombi bamenyanye kuva mu 2012. Muri Mata 2025 ni bwo uyu mukinnyi yamusabye kuzamubera umugore.
Nyuma yo kumwemerera, aba bombi bagiye gusezerana imbere y’amategeko mbere y’uko indi mihango y’ubukwe iba. Ni imihango iteganyijwe tariki ya 24 Gicurasi 2025.
Bayisenge w’imyaka 30 yakiniye amakipe yo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Ayo ni Amagaju FC, Isonga FC, APR FC, Gasogi United, Kénitra AC, JS El Massira na USM Alger.
Si ayo makipe gusa kuko ari n’umukinnyi wakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu byiciro bitandukanye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!