00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki ya Kigali yashyikirijwe igikombe yatwaye mu mikino y’abakozi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 Ugushyingo 2022 saa 04:06
Yasuwe :

Banki ya Kigali yashyikirijwe igikombe yatwaye mu mupira w’amaguru mu mikino y’abakozi yasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo 2022.

BK yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda SKOL FC ibitego 7-3 mu mikino ibiri, mu mikino y’abakozi mu rwego rw’ibigo byigenga.

Kapiteni wa BK, Sekamana Léandre yavuze ko iyi mikino ibafasha gusabana no gukora siporo.

Yagize ati “Ni igikombe kivuze byinshi kuko intsinzi niyo ntego muri BK. Iyi mikino idufasha gukora siporo ndetse no kwikuramo umujagararo w’akazi.”

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi bwatangaje ko amarushanwwa yagenze neza, kandi ko ihangana ryari ryinshi kurusha imyaka yabanje.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi mu Rwanda, Mpamo Thierry, yagize ati “Ni imikino yari ikomeye ndetse yagenze neza kurusha iyabanje. Hari amakipe mashya yatwaye ibikombe. Covid-19 hari ibigo yakomye mu nkokora ariko umwaka utaha bizaba birimo.”

Mpamo yakomeje avuga ko intego y’iyi mikino ari ugusabana, kumenyana ndetse byumwihariko gufasha abakozi gukora siporo binyuze mu marushanwa.

Uretse muri ruhago, aya marushanwa yabakozwe mu yindi mikino nk’aho muri Basketball mu bigo bifite abakozi barenga 100, Rwandair BBC yegukanye igikombe itsinze WASAC BBC amanota 70-47.

Muri Basketball y’ibigo byigenga, STECOL yari nshya muri iyi shampiyona, yegukanye igikombe itsinze Banki y’Abaturage (BPR) amanota 71-61.

Mu mupira w’amaguru mu Cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari munsi y’ijana, RISA FC yegukanye igikombe itsinze RMB FC ibitego 4-0.

Muri Basketball mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi barenga ijana, hari umukino wa IPRC-Kigali na Primature utarakinwa kuko ikigo cya IPRC cyari cyafunzwe kubere iperereza kiri gukorwaho.

Muri Volleyball y’ibigo bifite abakozi bari munsi y’ijana, abakora mu biro bya Minisitiri w’Intebe (Primature) begukanye igikombe batsinze Minisports ku mukino wa nyuma.

Mu cyiciro cy’abagore muri Basketball, REG yegukanye igikombe itsinze RSSB, mu gihe muri Volleyball cyegukanywe na RRA itsinze Minisiteri y’Ingabo.

Ibigo byatwaye ibikombe bizitabira iyi mikino ku rwego rwa Afurika izabera muri Gambia muri Werurwe 2023.

Kapiteni Sekamana Leandre ashyikizwa igikombe
Ikipe ya BK FC yitwaye neza kuva amarushanwa atangiye kugeza asojwe
BK yatwaye igikombe itsinze SKOL ibitego 7-3
Ibi ni ibikombe byatanzwe muri rusange
Bahembwe igikombe n'umupira wo gukina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .