Bamwe bakuramo inda ngo bitabire amarushanwa: Abakinnyi b’abagore babyitwaramo bate iyo bari mu mihango?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Nzeri 2020 saa 10:12
Yasuwe :
0 0

Kimwe mu bikunze kugarukwaho cyane ni ukubona abagore bonsa abana mu karuhuko k’umukino cyangwa ku kibuga runaka. Utwite cyangwa akajya mu mihango kandi afite irushanwa agomba kwitabira, we abyifatamo gute?

"Nakuyemo inda kugira ngo njye gusiganwa. Cyari icyemezo cyoroshye gufata. Umunsi umwe nyuma y’icyo gikorwa, natsinze isiganwa.” Ayo ni amagambo ya Lucy (izina ryahinduwe), umwe mu bagore basiganwa ku maguru ku rwego rw’Isi.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa na BBC bwagaragaje ko mu bagore bakora siporo zitandukanye bya kinyamwuga, abarenga 4% bemeje ko bigeze gukuramo inda kuko bumvaga ko umwana ashobora kubangamira urugendo rwabo rwo gukina.

Iyi 4% ikubye hafi kabiri impuzandengo y’ikigero cy’inda zikurwamo mu Bwongereza na Pays des Galles mu myaka 10 ishize, aho kiri kuri 1.7% mu bagore 100.

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe ku bagore 537, Lucy ni umwe muri 22 bavuze ko bakuyemo inda, aho we yabikoze ubwo yari afite imyaka 21 kuko yumvaga ko ubuzima bwaba bumurangiriyeho adakomeje gukina.

Yagize ati "Ntabwo ushobora gukora ibyo nakoze. Ibyago biba biri hejuru iyo ukina ugatwita. Uhitamo, urakina cyangwa urasezera. Byaramfashije iyo nabaga nta wundi mfite wo kwitaho. Ntacyo nicuza."

"Narabigumanye, nta wundi nabibwiye. Naragiye bankuriramo inda, nigira nk’aho nta cyabaye."

Umwe mu bakinnyi ba Rugby wigeze kugira umwana, yavuze ko yasezeye gukina uyu mukino kuko yari ahangayikishijwe n’uko inkovu yari afite yatewe no kubyara, ishobora kuzaturika.

Ati "Nashakaga kugira umwana ariko nari nziko bitazankundira gukomeza gukina umukino wanjye ukundi. Sinashakaga kureka siporo.”

Jodie Grinham ukina umukino wo kumasha mu bafite ubumuga butandukanye, yavuze ko gukuramo inda ari ibintu yabanza kuganira n’umufasha we.

Ati "Ni icyemezo gikomeye. Nakwicara hariya n’amarira mu maso yanjye kuko biragoye kubivuga. Biragoye kubwira uwo mubana ibyo bintu kandi we ashaka umwana. Reba, ndagukunda n’umutima wanjye wose, ariko sinshobora kugutwitira aka kanya. Ni bibi cyane.”

“Dufata ingamba ku buryo ahubwo bidashobora kuba, ngerageza gushyira umubiri wanjye mu byiyumviro bitandukanye ku buryo ntatwita ahubwo nkakomeza kwitabira amarushanwa.”

Mu myaka itatu ishize, Umunyamerika watwaye imidali itandukanye ubwo yasiganwaga muri metero 400 mu mikino Olempike, Sanya Richars-Ross, yahishuye ko yakuyemo inda umunsi umwe mbere yo kwerekeza mu mikino Olempike ya 2008 yabereye i Beijing, aho yegukanye umudali wa Zahabu n’uw’Umuringa.

Nyuma yavuze ko kandi buri mukinnyi w’umukobwa usiganwa ku maguru azi, yakuyemo inda ariko ntiyabitindaho.

Nk’uko ibarura ribigaragaza, hejuru y’umuntu umwe muri batatu (34%) batinze gushaka kubera ko bakina imikino itandukanye. Ibi bishimangirwa na Grinham w’imyaka 27.

Ati “Nakabaye ntwite ubu cyangwa ndi kubigerageza [iyo mba ntari umukinnyi]. Ariko njye ntabwo ndi wa mugore ukora imirimo atwite cyangwa akabyara, agahabwa ikiruhuko. Njye nintwita ni nde wajya gukina mu mwanya wanjye?”

“Umugabo niba ashaka umwana bikaba, uramutse ugiye kurushanwa inda ishobora kuvamo kandi ibyo ni umwanda.”

Jodie Grinham akomeza avuga ko mu gihe umugore yifuza kugira umuryango igihe cyo gutwita akenshi kigendana n’ingengabihe y’amarushanwa.

Ati “Kugira ngo ngire umwana, nakenera kumubona umwaka umwe nyuma y’amarushanwa. Akenshi gukina nibyo biba ari ingenzi ku mukinnyi.”

26% babajijwe muri ubu ubushakashatsi bavuze ko abakinnyi bagakwiye gufashwa n’amakipe gusubira mu mukino nyuma yo gutwita, mu gihe 36% bavuga ko kubyara byakabaye iherezo ryo gukina.

Mu bagera ku 184 bavuze ko batinze gushinga umuryango kubera siporo, 29% bavuga ko bari bashyigikiwe n’abakunzi babo mu gihe 52% byabaviriyemo gutandukana.

Serena Williams wabaye nomero ya mbere ku Isi muri Tennis mu bagore, yamaze amezi abiri akina atwite kugeza muri Mata 2017 ubwo yafataga ikiruhuko akabyara muri Nzeri uwo mwaka.

Yongeye kugaruka mu kibuga muri Gicurasi 2018, aho yari ageze ku mwanya wa 451 ku Isi gusa kuri ubu ari ku mwanya wa cyenda.

Sanya Richars-Ross yakuyemo inda mbere yo kwitabira imikino Olempike ya 2008 i Beijing, aho yegukanye imidali ibiri
Serena Williams wamamaye muri Tennis, yamaze amezi abiri akina atwite, ariko nyuma afata ikiruhuko cyo kubyara

Abakinnyi b’Abanyarwandakazi babyifatamo gute?

Ingingo ya 123 iri mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko uwakuyemo inda cyangwa akayikurirwamo aba akoze icyaha.

Gusa, ingingo ya 125 y’itegeko rishya ivuga ko ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda bibaho iyo byakozwe kubera impamvu zirimo; kuba utwite ari umwana; kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato no kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

Hari kandi kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri cyangwa kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Mu gushaka kumenya byinshi ku buryo abakinnyi b’imikino itandukanye mu Rwanda bitwara iyo bigeze ku ngingo ijyanye no gushaka umugabo bagikina cyangwa uko babigenza mu gihe batwite bakiri mu myaka yo gukina, IGIHE yaganiriye n’abagera ku munani, barindwi muri bo bahuriza ku ngingo yo kwirinda gutwita mu gihe umwe yavuze ko yatwise agikina, nyuma yo kubyara akongera gukina.

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’Abagore mu mupira w’amaguru, Nibagwire Sifa Gloria, yavuze ko kenshi iyo abakobwa batwise, bagerageza kubihisha ngo bitamenyekana.

Ati “Benshi nabonye bitaborohera kuko ntibaba bashaka ko bimenyekana, usanga babaho mu buzima butisanzuye.”

Uwanyirigira Sifa avuga ko we yumva atashaka akiri umukinnyi mu gihe yumva ko gutwita kandi agikina, byashyira iherezo ku rugendo rwe rwo gukina.

Ati “Njye mba numva ntashaka nkiri umukinnyi. Iyo utwise, urugendo rwawe rwo gukina ruba rurangiye, gusa rimwe hari abo bibaho nyuma yo kubyara bakagaruka ariko ntabwo bakomereza ku rwego bari bariho.”

Uwamariya Diane wa Scandinavia WFC, we avuga ko kuba umukobwa ukina yashaka umugabo kandi agikina, ntacyo bitwaye.

Ati “Nagiraga ngo mbibutse ko umukobwa wese w’umukinnyi afite uburenganzira nk’abandi bakora akandi kazi. Muri urwo rwego rero, nawe gushaka umugabo arabyemerewe.”

Umwe muri aba bakinnyi baganiriye na IGIHE, yavuze ko nyuma yo gusanga atwite, yahagaritse gukina igihe gito, abanza kubyara, nyuma y’umwaka yongera gukina.

Ati “Nkimara kumenya ko ntwite ntibyanyoroheye ariko ku bwa nyagasani mbyitwaramo neza. Umukobwa uwo ariwe wese iyo abuze imihango ukwezi kwa mbere atekereza byishi, nahise mpagarika gukina, nongera gusubira mu kibuga nyuma y’umwaka umwe.”

Yakomeje avuga ko nubwo afite inshingano zo kwita ku muryango we, bitamubuza gukina kuko ibyo yagezeho abikesha siporo akora.

Ati “Gukina kwanjye ntibimbangamira, ndabyubaha ku buryo ntabiburira umwanya kandi ndabikunda kuko ni umwuga nubaha no kuba ndi aho ngeze ubu mbikesha siporo.”

Ese imihango ishobora kubuza umukobwa gukina?

Mu bakinnyi batandatu b’imikino itandukanye bagaraniriye na IGIHE, bose bagaragaje ko atari ikibazo gikomeye gishobora kubazitira mu gihe bafite umukino kuko iyo itamubabaza, ajya mu kibuga agakina.

Uwa mbere yagize ati “Imihango ni ibintu bisanzwe mu buzima, ese umukozi narwara ibicurane bizamubuza kujya mu kazi nk’uko bisanzwe? Abantu bose ndabasaba kumva ko imihango ku bakobwa atari imbogamizi yababuza kugera ku ntego zabo. Ni ibisanzwe, turakomeza tugakina.”

Hari undi wavuze ko “Imihango hari abo ibuza gukina bitewe n’ububabare bagira bayirimo, ariko hari n’abandi batababara, bagakina kandi bayirimo.”

Uwa gatatu yavuze ko we bimufasha kuva mu mihango byihuse iyo aramutse akinnye ayirimo.

Ati “Ntabwo byatubuza gukina. Iyo umuntu ari gukina ari mu mihango mba numva aribyo byiza, kuko uko amaraso ashyuha ni ko bishira vuba. Nibwo ukina cyane.”

Abakinnyi bo mu Rwanda bahuriza ku kwifata mu rwego rwo kwirinda gutwita mu gihe bagikina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .