Bamporiki yahanuye abakinnyi b’Amavubi bibukijwe ko bahagarariye miliyoni 12 z’Abanyarwanda (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Ugushyingo 2020 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ kuzahagararira neza u Rwanda muri Cap-vert bagatahana intsinzi.

Amavubi azerekeza muri Cap-Vert ku wa Mbere mu gitondo, aho azakina n’iki gihugu mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda F ryo gushaka itike ya CAN 2021, uteganyijwe ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020.

Kuri iki Cyumweru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, wari wasuye Amavubi aho ari mu mwiherero i Nyamata, yahaye impanuro abakinnyi, abasaba kuzatahukana intsinzi.

Ati “Ukotana akotanira u Rwanda. Muri abadaheranwa b’u Rwanda, mujye ku ruhembe mugiye kurasaniraho tuzasigara tubari inyuma uko dushoboye ariko tugere kuri uyu mutsindo kuko turawushaka.”

Yakomeje agira ati “Mugiye muri Cap-Vert muri abaranga b’u Rwanda, mugende muzakine mukotana, mukotane muduhe ibyishimo, mukotane murange u Rwanda, mukotane mutsinde rwose, mukotane mugaragaze aho u Rwanda rugeze.”

Bamporiki yasuye Ikipe y’Igihugu mu gihe ari umwe mu bagiye bagaragaza ko uburyo yitwara mu kibuga, bigaragaza ko idahiganwa.

Mu Nama y’Umushyikirano ya 15, yabaye mu Ukuboza 2017, yatanze urugero ku Amavubi, agira ati “Buriya umunsi nk’Amavubi yaretse gukina akinjira mu mwuka wo guhiganwa, azatanga ibyishimo. Ariko abantu bagikina, barabira ibyuya, bakore siporo birangirire aho ngaho.”

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, na we yibukije abakinnyi b’Amavubi kuzirikana ko bagiye bahanzwe amaso na miliyoni 12 z’Abanyarwanda babitezeho intsinzi.

Yabibukije ko kandi bagomba no gukomeza kwirinda COVID-19 kugira ngo uko bazagenda amahoro bazagaruke ayandi.

Ati "Turabizi mwari mumaze igihe mudakina kubera ikibazo cy’icyorezo cyateye kidateguje ariko turabasaba kuzitwara gitore mugatsinda iyi mikino yombi kuko ubwo bushobozi murabufite. Abanyarwanda natwe tubari inyuma kandi turabashyigikiye."

Amavubi azahaguruka i Kanombe saa Moya za mugitondo n’indege yihariye ya RwandAir kugira ngo azahite agaruka i Kigali, yitegure umukino w’umunsi wa kane azakiramo Ikipe y’Igihugu cya Cap-Vert ku wa 17 Ugushyingo 2020 i Nyamirambo.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Cap-Vert izahura n’u Rwanda, yo iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya ibitego 2-2.

Uhereye iburyo ni: Mutabazi Richard uyobora Akarere ka Bugesera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yasuye Amavubi kuri iki Cyumweru, amasaha make mbere y'uko yerekeza muri Cap-vert
Minisitiri Munyangaju yibukije abakinnyi b'Amavubi ko bahagarariye miliyoni 12 z'Abanyarwanda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye Amavubi kuzakura intsinzi muri Cap-Vert
Bamporiki ni umwe mu bakunze kunenga uburyo Amavubi yitwara mu marushanwa atandukanye
Abatoza n'abakinnyi b'Amavubi bumva impanuro bahawe mbere yo kwerekeza muri Cap-Vert ku wa Mbere mu gitondo
Kapiteni w'Amavubi, Niyonzima Haruna, yavuze mu izina rya bagenzi be

Inkuru bifitanye isano: Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza muri Cap-Vert (Amafoto).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .