Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Kanama, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma mu bakina ari babiri ndetse na ½ mu bakina ari umwe, haba mu bahungu n’abakobwa, ku bibuga bya Tennis biri muri IPRC Kigali.
Mu bakobwa bakina ari babiri, Uxue Azurza Frade wo muri Espagne na Romina Dominguez Garcia wo muri Mexique begukanye icyumweru cya kabiri, nk’uko babikoze mu cya mbere, bongeye gutsinda Umunya-Tunisia Nadine Hamrouni n’Umubiligikazi Anouk Vandevelde 6-2, 3-6, 11-9.
Mu bahungu, irushanwa ryegukanywe n’Umunya-Canada Jay Lin Gibson n’Umushinwa Xiuyuan Guo batsinze Umuyapani Eiji Fujita n’Umunya-Nigeria Mubarak Ayodeji Ganiyu 4-6, 6-4, 11-9.
Mu bahungu bakina ari umwe, Umunya-Pologne Wiktor Jez yageze ku mukino wa nyuma atsinze Umuyapani Eiji Fujita 7-6(2), 6-3 ndetse ku wa Gatandatu azahura n’Umunya-Canada Jay Lin Gibson wegukanye icyumweru cya mbere, we wasezereye Umunya-Pologne aJuliusz Stanczyk amutsinze 2-6, 6-0, 6-0.
Umunya-Tunisia Nadine Hamrouni watwaye icyumweru cya mbere mu bakobwa, yongeye kugera ku mukino wa nyuma atsinze Umurusiyakazi Leila Akhmetova 6-3, 6-4 ndetse azahura n’Umunya-Mexique Romina Dominguez Garcia watsinze Umuhindekazi Sreemanya Reddy Anugonda 6-3, 6-0.
Aya marushanwa y’abato ategurwa na ITF kugira ngo abafashe gushaka amanota yo kujya ku rutonde rw’abakinnyi ba Tennis babigize umwuga.
Uwegukanye “ITF World Tennis Tour Juniors/ Grade 4” atsindira amanota 60, uwatsindiwe ku mukino wa nyuma akabona 36, ugeze muri ½ akabona 18. Muri ¼ ni amanota 10 naho muri 1/8 ni atanu.
Mu bakina ari babiri, abatwaye irushanwa babona amanota 45 mu gihe abandi babona 27, 14 n’arindwi kuva ku mukino wa nyuma kugeza muri ¼.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!