Wari umukino wa mbere ku makipe yombi nyuma y’uko Premier League yaherukaga gukinwa mu byumweru bitandatu bishize, kubera Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar.
Nubwo Arsenal ari yo yinjiye neza mu mukino, West Ham yafunguye amazamu kuri penaliti yinjijwe na Said Benrahma ku munota wa 27, ubwo William Saliba yari agushije Jarrod Bowen mu rubuga rw’amahina.
Arsenal yashoboraga kubona penaliti mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ariko ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire [VAR] ryemeza ko uburyo umupira wakozwe n’umukinnyi wa West Ham nta kosa ririmo.
Mu gice cya kabiri, Arsenal yari imbere y’abafana bayo, yatsinze ibitego bitatu byinjijwe na Bukayo Saka, Gabriel Martinelli na Eddie Nketiah ku minota ya 53, 58 na 69.
Arsène Wenger wahoze atoza Arsenal, kuri ubu akaba ashinzwe iterambere rya ruhago muri FIFA, yari kuri Emirates Stadium bwa mbere kuva avuye muri iyi kipe.
Gutsinda uyu mukino byatumye Arsenal igira amanota 40 ku mwanya wa mbere, irusha arindwi Newcastle United yatsinze Leicester City ibitego 3-0.
Manchester City ya gatatu na 32, izakirwa na Leeds United ku wa Gatatu.
Tottenham yagize amanota 30 ku mwanya wa kane nyuma yo kunganyiriza kwa Brentford ibitego 2-2 naho Liverpool yagize 25 ku mwanya wa gatandatu nyuma yo gutsindira Aston Villa iwayo ibitego 3-1.
Kuri uyu wa Kabiri hateganyijwe imikino ibiri aho Chelsea ikina na AFC Bournemouth saa Moya n’Igice naho Manchester United ikakira Nottingham Forest guhera saa Yine z’ijoro.

– Ibya Al Nassr na Cristiano Ronaldo biri mu nzira nziza
Al Nassr yo muri Arabie Saoudite yizeye ko ishobora gusinyisha Cristiano Ronaldo kuri ubu udafite ikipe, nyuma yo gutandukana na Manchester United.
Umunya-Brésil Marcelo Salazar ushinzwe Siporo muri Al Nassr yabwiye ikinyamakuru Flashscore ko atemerewe "kuvuga yego cyangwa oya" ku bijyanye no kugura uyu mukinnyi w’Umunya-Portugal.
Gusa, yongeyeho ko bazategereza bakabareba uko ibintu bigenda kugeza ku mpera z’umwaka.
Ikinyamakuru CBS Sports cyatangaje ko Al Nassr yamaze gutegura aho Cristiano Ronaldo azakorerwa ibizamini by’ubuzima n’aho we n’abajyanama be bazacumbika.
Bivugwa ko Ronaldo niyerekeza muri iyi kipe azasinya amasezerano y’imyaka abiri n’igice, akajya ahabwa miliyoni 173£ ku mwaka. Ashobora kandi guhabwa indi myaka itanu yo kuba Ambasaderi wa Arabie Saoudite kugira ngo ayifashe kumenyekana ku ikarita ya Ruhago ku Isi.

– Kevin Durant na Irving bafashije Brooklyn Nets gutsinda Cavaliers
Mu mukino wari utegerejwe n’abakunzi benshi ba Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) mu ijoro ryakeye, Cleveland Cavaliers yatsinzwe na Brooklyn Nets amanota 125-117.
Kevin Durant na Kyrie Irving bombi batsinze amanota 64 (32 kuri buri umwe) muri uyu mukino wahuje Nets ya gatatu na Cavaliers ya kane mu gace k’Iburasirazuba.
Mu yindi mikino yabaye, Detroit Pistons yatsinzwe na LA Clippers amanota 142-121, Miami Heat itsinda Minnesota Timberwolves 113-110, naho Chicago Bulls itsindwa na Houston Rockets 133-118.
New Orleans Pelicans yatsinze Indiana Pacers 112-93, San Antonio Spurs itsinda Utah Jazz 126-122 mu gihe Portland Trail Blazers yatsinze Charlotte Hornets 124-113.

– Liverpool igiye gusinyisha Cody Gakpo wigaragaje mu Gikombe cy’Isi
Liverpool yamaze kumvikana n’Umuholandi Cody Gakpo ukina asatira izamu. Gakpo w’imyaka 23 wakiniraga PSV Eindhoven y’iwabo, yigagaraje mu Gikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar, atsinda ibitego bitatu ndetse afasha u Buholandi kugera muri ¼.
PSV yatangaje ko Gakpo azerekeza mu Bwongereza kurangizanya na Liverpool ndetse amafaranga azagurwa azaba ari yo menshi iyi kipe ihawe ku mukinnyi yagurishije.
Bivugwa ko Gakpo ashobora gutangwaho hagati ya miliyoni 40€ na miliyoni 50€.
Liverpool yahisemo kwerekeza kuri uyu mukinnyi nyuma y’uko Luis Diaz na Diogo Jota bazamara igihe kirekire badakina kubera imvune.
Manchester United ni yo yari imaze iminsi ivugwaho kwifuza Gakpo umaze gutsinda ibitego icyenda akanatanga imipira 12 yavuyemo ibitego kuri bagenzi be muri Shampiyona y’u Buholandi.
Mu irushanwa rya Europa League, Gakpo yari amaze gutsinda ibitego bitatu, atanga imipira ibiri yavuyemo ibitego kuri bagenzi be.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!