Arsenal yamuritse umwambaro wa gatatu izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020/21

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 10 Nzeri 2020 saa 12:22
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo shampiyona yo mu Bwongereza itangire, ikipe ya Arsenal yamuritse umwambaro wayo wa gatatu izakoresha uyu mwaka uri mu ibara risa n’ubururu bwijimye uriho ikirango cya Visit Rwanda nk’umuterankunga w’iyi kipe.

Arsenal iherutse kwegukana igikombe cya FA na Community Shield, izaseruka mu mwaka utaha w’imikino yambara umutuku ku mikino yakiriye, umweru ku mikino yakiniye hanze ndetse n’ubururu bwijimye nk’umwambaro wa gatatu.

Iyi myambaro yose iriho ibirango bya Visit Rwanda, ku kuboko kw’ibumoso nk’umuterankunga w’iyi kipe mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Uguriye ku rubuga rw’iyi kipe, uyu mwambaro washyizwe hanze ugura amafaranga agera ku bihumbi 130 Frw.

Kolasanic na Mesut Ozil mu mwambaro mushya wa Arsenal
Alexandre Lacazette ni umwe mu bamuritse iyi myambaro
Miedema na Von de Donk bakinira ikipe ya Arsenal y'abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .