00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arsenal na Liverpool ntizaguze: Uko amakipe akomeye mu Bwongereza yitwaye ku isoko ry’abakinnyi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 February 2025 saa 02:45
Yasuwe :

Isoko ry’abakinnyi mu Bwongereza rya Mutarama 2025 ryashyizweho akadomo. Amakipe menshi yongereyemo abakinnyi bashya, ariko Arsenal, Liverpool na Newcastle, nta mpinduka zigeze zikora.

Ni isoko ryafunguwe tariki ya 1 Mutarama, rifunga mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 3 Gashyantare 2025.

Arsenal FC ntiyigeze igura cyangwa ngo itire umukinnyi n’umwe, ahubwo yo yarekuye abagera kuri batatu aribo Josh Robinson wagiye muri Wigan, Marcus Vinicius Marquinhos atizwa muri Cruzeiro yo muri Bresil, mu gihe Maldini Kacurri na we yatijwe muri Bromley FC.

Liverpool FC na yo ntiyigeze igaragara ku isoko ry’abakinnyi yiyongeramo abakinnyi bashya, ariko abagera kuri barindwi bose bayisohotsemo, batizwa mu yandi makipe. Abo ni Rhys Williams, Marcelo Pitaluga, Calvin Ramsay, Tom Hill, Stefan Bajcetic, Kaide Gordon na Dominic Corness.

Indi kipe ikomeye itarinjije abakinnyi bashya ni Newcastle United, ahubwo itiza bamwe mu bakinnyi bayo ari bo Isaac Hayden, Charlie McArthur, Alex Murphy na Lloyd Kelly.

Aston Villa isa n’aho ari yo kipe yabyaje umusaruro isoko ryo muri Mutarama kuko yinjije abakinnyi bashya barimo abo yaguze n’abo yatiriye.

Iyi kipe yatunguranye cyane itira rutahizamu wa Manchester United, Marcus Rashford, igura Donyell Malen wari muri Borussia Dortmund, Louie Barry wari uwa Stockport, Andres Garcia wa Levante, Marco Asensio wa Paris Saint-Germain na Axel Disasi wari muri Chelsea.

Manchester United ifite abakunzi batari bake muri ruhago, yagaruye myugariro Joe Hugill wari waratijwe muri Wigan, inasinyisha myugariro ukiri muto yakuye muri Arsenal, Ayden Heaven.

Abakinnyi bayisohotsemo ni Antony, Ethan Ennis, Ethan Williams, Dan Gore na Marcus Rashford utaratandukanye neza n’umutoza Ruben Amorim.

Umuturanyi wayo Manchester City yagiye ku isoko itagamije gutira, ahubwo ishora hafi miliyoni 228$, iguramo abakinnyi batanu ari bo Claudio Echeverri, Abdukodir Khusanov, Vitor Reis, Omar Marmoush na Nico Gonzalez.

Mu gihe aba barimo binjira mu ikipe, babisikanye n’abandi bayisohotsemo ari bo Kyle Walker watijwe muri AC Milan, Issa Kabore muri Werder Bremen, Josh Wilson-Esbrand muri Stoke City na Jacob Wright wagiye muri Norwich.

Chelsea FC yagiye kuri iri soko igamije gutirura abakinnyi bayo yari yaratije andi makipe, aho yagaruye Aaron Anselmino wari muri Boca Juniors, Gabriel Slonina wari muri Barnsley, Trevoh Chalobah wari waratijwe Crystal Palace ndetse na David Fofana wakiniraga Goztepe.

Amakipe yiyubatse mu gihe Shampiyona y’u Bwongereza ikomeje, aho kugeza ku munsi wa 24, Liverpool ari yo iyoboye n’amanota 56, ikaba ikurikirwa na Arsenal FC irusha atandatu.

Marcus Rashford yatijwe muri Aston Villa
Kyle Walker yavuye muri Manchester City ajya muri AC Milan nk'intizanyo
Myugariro Axel Disasi yatijwe muri Aston Villa
Donyell Malen wari muri Borussia Dortmund na we ari mu bakinnyi bashya ba Aston Villa
Aston Villa yasinyishije abakinnyi benshi
Umunyezamu Kai Crampton yavuye muri Chelsea ajya muri Bournemouth
Trevoh Chalobah yasuboye muri Chelsea yari yaramutije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .