Ni isoko ryafunguwe tariki ya 1 Mutarama, rifunga mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 3 Gashyantare 2025.
Arsenal FC ntiyigeze igura cyangwa ngo itire umukinnyi n’umwe, ahubwo yo yarekuye abagera kuri batatu aribo Josh Robinson wagiye muri Wigan, Marcus Vinicius Marquinhos atizwa muri Cruzeiro yo muri Bresil, mu gihe Maldini Kacurri na we yatijwe muri Bromley FC.
Liverpool FC na yo ntiyigeze igaragara ku isoko ry’abakinnyi yiyongeramo abakinnyi bashya, ariko abagera kuri barindwi bose bayisohotsemo, batizwa mu yandi makipe. Abo ni Rhys Williams, Marcelo Pitaluga, Calvin Ramsay, Tom Hill, Stefan Bajcetic, Kaide Gordon na Dominic Corness.
Indi kipe ikomeye itarinjije abakinnyi bashya ni Newcastle United, ahubwo itiza bamwe mu bakinnyi bayo ari bo Isaac Hayden, Charlie McArthur, Alex Murphy na Lloyd Kelly.
Aston Villa isa n’aho ari yo kipe yabyaje umusaruro isoko ryo muri Mutarama kuko yinjije abakinnyi bashya barimo abo yaguze n’abo yatiriye.
Iyi kipe yatunguranye cyane itira rutahizamu wa Manchester United, Marcus Rashford, igura Donyell Malen wari muri Borussia Dortmund, Louie Barry wari uwa Stockport, Andres Garcia wa Levante, Marco Asensio wa Paris Saint-Germain na Axel Disasi wari muri Chelsea.
Manchester United ifite abakunzi batari bake muri ruhago, yagaruye myugariro Joe Hugill wari waratijwe muri Wigan, inasinyisha myugariro ukiri muto yakuye muri Arsenal, Ayden Heaven.
Abakinnyi bayisohotsemo ni Antony, Ethan Ennis, Ethan Williams, Dan Gore na Marcus Rashford utaratandukanye neza n’umutoza Ruben Amorim.
Umuturanyi wayo Manchester City yagiye ku isoko itagamije gutira, ahubwo ishora hafi miliyoni 228$, iguramo abakinnyi batanu ari bo Claudio Echeverri, Abdukodir Khusanov, Vitor Reis, Omar Marmoush na Nico Gonzalez.
Mu gihe aba barimo binjira mu ikipe, babisikanye n’abandi bayisohotsemo ari bo Kyle Walker watijwe muri AC Milan, Issa Kabore muri Werder Bremen, Josh Wilson-Esbrand muri Stoke City na Jacob Wright wagiye muri Norwich.
Chelsea FC yagiye kuri iri soko igamije gutirura abakinnyi bayo yari yaratije andi makipe, aho yagaruye Aaron Anselmino wari muri Boca Juniors, Gabriel Slonina wari muri Barnsley, Trevoh Chalobah wari waratijwe Crystal Palace ndetse na David Fofana wakiniraga Goztepe.
Amakipe yiyubatse mu gihe Shampiyona y’u Bwongereza ikomeje, aho kugeza ku munsi wa 24, Liverpool ari yo iyoboye n’amanota 56, ikaba ikurikirwa na Arsenal FC irusha atandatu.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!