Byagarutsweho kuri uyu wa 24 Ukuboza 2024 ubwo hakirwaga amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu Irushanwa Nyafurika ry’Abakozi, yegukanye ibikombe bine muri iyi mikino yabereye i Dakar muri Sénégal tariki 19-22 Ukuboza 2024.
Muri iri rushanwa, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe arindwi mu mikino irimo umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball.
Ikipe ya Immigration yegukanye ibikombe bibiri birimo icy’umupira w’amaguru yatwaye itsinze IREF Tamba yo muri Sénégal igitego 1-0 ku mukino wa nyuma, ndetse n’icya Volleyball mu cyiciro cy’abagabo aho yatsinze WASAC amaseti 3-2.
Muri Volleyball y’abagore, RRA yatsinze ASFA yo muri Sénégal amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma, mu gihe WASAC yatahanye umwanya wa kabiri mu bagabo.
Muri Basketball y’abagore, REG yahize andi makipe iba iya mbere, ikurikirwa na CHUB yatsindiwe ku mukino wa nyuma.
Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), Kayiranga Albert, yavuze ko umusaruro babonye ushimishije ndetse ari intambwe bagiye gukomeza.
Ati “Ni umusaruro ushimishije cyane, imikino yose twitabiriye twayitwayemo igikombe, twayibayemo aba mbere. Yego hari amakipe amenyereye kubitwara ariko hari n’amashya. Ni intambwe nziza tugomba gukomeza.”
Uyu muyobozi yavuze ko irushanwa bategura rimaze kugera ku rwego rwo hejuru, ku buryo hiyongereyemo guhangana bigatuma amakipe akomera ndetse akaba atagorwa n’ayo bahura ku Mugabane wa Afurika.
Abajijwe niba bitabashyira ku gitutu bijyanye n’intego z’ahazaza, Kayiranga yashimangiye ko bazakomereza ku byagezweho ndetse biteguye gushimira amakipe yitwaye neza no kuyatera imbaraga ngo azakomerezeho n’ubutaha.
Ati “Ni intego kuko iyo wabigezeho n’ubutaha byashoboka. Intego dufite, amakipe yacu afite ni uko agomba guhora atwara ibi bikombe, tugakomeza gutera imbere."
Mukamurenzi Providence wari mu bakinnyi ba RRA bongeye kwegukana igikombe cya Volleyball mu bagore, yavuze ko ryari irushanwa rigoye bitewe n’uburyo ryari riteguyemo.
Ati “Ni imikino itaratworoheye na gatoya, cyane cyane bitewe n’uko yari iteguye. Twari amakipe menshi y’imikino itandukanye ku buryo wabonaga imikino iri ku rwego rwo hejuru, ariko imitegurire iri hasi kuko twakoraga urugendo rurerure tujya gukina.”
Yongeyeho ati “Tumenyereye gukinira ku bibuga byiza ariko imikino yose twakinnye yari hanze kandi ku zuba ryinshi, ariko twabashije guhatana kugeza twegukanye intsinzi. RRA, iyi mikino tuyirimo hashize imyaka 20, ubu gutwara ibikombe tumaze kubigira akamenyero.”
Uretse kwegukana ibikombe kandi, Umuyobozi wa ARPST, Mpamo Thierry, yahawe igihembo ku rwego rwa Afurika nk’Umuyobozi Mwiza wayoboye Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu 2024 (Best Sports Leader of the Year).
Ni igihembo yashyikirijwe na Perezida wa OSTA, Dr. Evele Malik Atour, ku wa 18 Ukuboza 2024 i Dakar.
Ubwo u Rwanda rwaherukaga kwitabira imikino Nyafurika y’Abakozi, RRA yari yahakuye igikombe muri Volleyball mu cyiciro cy’abagore, mu gihe RBC yo yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu mupira w’amaguru.
Amakipe yegukanye ibikombe azitabira imikino itaha biteganyijwe ko izabera muri Algérie mu Ukwakira 2025.
Amafoto: ARPST
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!