Mu mpera z’icyumweru tariki ya 7 na tariki ya 8 Kamena 2025, ni bwo mu Karere ka Muhanga habereye imikino ya nyuma yahuje ibigo by’amashuri byitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25.
Ku Cyumweru, tariki ya 8 Kamena hakinwe imikino ya nyuma, uwari utegerejwe cyane uhuza APE Rugunga na CGFK mu mupira w’amaguru w’abahungu, witabirwa n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe.
APE Rugunga yatsinze ibitego 2-0, ihita inabona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ihuza ibigo by’amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba (FESSSA).
Mu cyiciro cy’abakobwa, umukino wa nyuma wahuriweho na Petit Séminaire Baptiste nyuma yo gutsinda APAER ibitego 2-0, na yo ibona itike yo kuzahagararira igihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yashimiye abana bagaragaje umuhate wo gukina iyi mikino, abasaba kudasubira inyuma ku ntego bihaye.
Ati “Turabashimiye mwese mwahatanye mu irushanwa rya ‘Amashuri Kagame Cup 2025’. Imbaraga, ubushake, ubushobozi mwagaragaje biri ku rundi rwego. Mukomereze aho, mugere ku rwego rurenze urwo muriho uyu munsi.”
Ibindi bigo byahize ibindi bizahagararira u Rwanda mu mikino ya FEASSSA 2025 izabera muri Kenya, ni GS Gahini muri Netball, ES Kigoma muri Handball, International Technical School of Kigali muri Basketball, GS Aloys muri Volleyball y’abakobwa, Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare muri Vollyeball y’abahungu.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!