Kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare 2025, ni bwo aya makipe yombi yahuriye kuri Kigali Pelé Stadium, mu mukino wahuje amakipe yombi ashaka kubona intsinzi hakiri kare.
Abakinnyi ba Gasogi United bari bakiriye umukino, binjiranye umwambaro wa nimero 26 isanzwe yambarwa n’Umunya-Mali, Assouman Doumbia wavunikiye mu mukino wari wahuje Gasogi United FC na Muhanga FC, akaba atazasubira mu kibuga kugeza umwaka w’imikino urangiye.
Ku isegonda rya 42 umukino ugitangira, APR FC yari yamaze gushyiramo igitego cya mbere. Ni igitego cyinjijwe na Niyibizi Ramadhan wateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina.
APR FC yatangiranye igitego kiyifasha gukina ituje, kuko no guhererekanya imipira mu kibuga hagati kwa Gasogi United kutabyaraga umusaruro imbere y’izamu ryayo ryarimo Ishimwe Pierre.
Alioum Souane yahagaze nabi ku monota wa 28, rutahizamu Alioune Mbaye wa Gasogi United aba yamubonye, ariruka aramusiga ahereza Mugisha Joseph ariko agiye gutera mu izamu myugariro Niyigena Clément aritambika awushyira muri koruneri.
Umutoza wa APR FC yakoze impinduka mbere y’uko igice cya mbere kirangira, akuramo Niyibizi Ramadhan wari wamugaragarije ko ashobora kuba yavunitse, ashyiramo Mugisha Gilbert.
Nyuma y’izi mpinduka zabaye ku munota wa 43, habonetse umupira ukomeye umwe imbere y’izamu, ubwo Djibril Ouattara yateraga ’Coup frank’, igakubita umutambiko w’izamu umunyezamu wa Gasogi United agahita awukuramo.
Igice cya mbere cyarangiye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iyoboye, icya kabiri gitangirana indi mpinduka, ubwo Darko Nović yakuragamo Hakim Kiwanuka agashyiramo Nshirimana Ismael ’Pitchou’.
Ku munota wa 55, Umutoza wa Gasogi United, Tchimas Bienvenue Gyslain, yakuyemo Harerimana Abdulaziz ashyiramo Niyongira Dany, kugira ngo yongere imbaraga mu busatirizi bwa Gasogi United bwari bwabuze igitego.
Kuva icyo gihe yatangiye kotsa igitutu APR FC, ndetse ikohereza imipira myinshi ku izamu ryayo ariko umunyezamu Ishimwe Pierre wari umeze neza agakomeza kuyikuramo.
Gasogi United FC yakomeje guhangana, gusa igakina na APR FC yashakaga kurinda igitego cyayo. Umukino warangiye ari igitego 1-0 cy’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Umukino wo kwishyura hashakwa ikipe igomba gukina 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, uteganyijwe kuba mu cyumweru gitaha, hagati ya tariki ya 4 na 5 Werurwe 2025.






















Amafoto: Kasiro Claude & Umwali Sandrine
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!