00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutangira kugurisha abana irera, icyizere cy’ibikombe n’umusaruro w’umutoza: Brig Gen Rusanganwa wa APR FC yabisobanuye

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 April 2025 saa 08:11
Yasuwe :

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yagaragaje ko kuyobora iyi kipe kugira ngo isubirane igitinyiro yahoranye bishoboka, ariko bisaba kubanza guhangana n’imbogamizi zirimo no kubura abakinnyi b’abana bagendera ubuntu.

Ibi ni bimwe mu byo yaganiriye na Televiziyo y’u Rwanda, agaruka ku rugendo rw’iyi kipe mu guhatanira Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda, Igikombe cy’Amahoro ndetse no kuzitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga.

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yabanje kuvuga ku kwirara no kwitwara nabi kuri APR FC, bogomba gucika ikongera ikaba ikipe ikomeye.

Ati “Byose twarabikoraga kuko MINADEF yishyurira igihe, icyo gihe tugasanga ikibazo ni mu kibuga ku bakinnyi n’umutoza. Mu mupira w’amaguru bisaba kwihangana ugategereza intsinzi.”

“Niba abafana bazi ko APR FC ari ikipe ihora hejuru, ni ikibazo tugomba kubasubiza. Iyi shampiyona n’irangira tuzicarana n’ubuyobozi turebe ko twafata umwanzuro.”

Chairman yongeyeho kandi ko hari kwigwa umushinga uzashyiraho amabwiriza n’amategeko atuma andi makipe adatwara abakinnyi barerewe muri APR FC mu buryo bworoshye, bityo bakajya bayifasha.

Ati “Hari abajya bavuga ngo abana ba APR FC nta kibazo. Turi kwiga umushinga uzajya utuma hari icyo batanga n’iyo cyaba kitari hejuru kuko abana ni agaciro kacu. Ntitwasaba byinshi kuko tuzi ubushobozi bw’amakipe yacu.”

“Kugira ikipe nziza birasaba ko abana dufite tubarera neza. Kubikora birasaba impuguke kandi ubuyobozi bwemera kuduha amafaranga. Ubu turi kureba inzobere zifite ubushobozi n’ubushake bwo kutugeza aho twifuza, dore ko dufite n’andi mabwiriza yo kwishakira amikoro.”

Ikindi yagaragaje kitagerwaho neza ni ukongera kurerera y’igihugu abakinnyi ari na yo ntego nyamukuru iba ikenewe na Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) ishoramo amafaranga.

Ati “Amafaranga ubuyobozi butanga muri APR FC ni ayo kurerera igihugu, iyo biza kuba ari ukuyagaruza ngira ngo tuba twarafanzwe. Iyo ikipe y’igihugu ibonye abakinnyi igihugu kiba cyageze ku ntego. Hari inzira nyinshi rero zatuma ibyo bigerwaho.”

“Ntabwo byashoboka umunyamakuru ashyira igitutu ku mutoza agakinisha umukinnyi utabikwiriye. Ntabwo byakunda ko njye Chairman mbwira umutoza abo akinisha. Hakenewe abandi bantu banumva inshingano bakwiriye gukora mu mupira.”

Yavuze ko mu bindi bibazo biri mu ikipe bigaragara, ariko mu gihe Shampiyona itararangira nta gahunda ihari yo gufata umwanzuro cyane ku mutoza kuko ibyo yasabwe hakiri amahirwe yo kubikora.

APR FC kandi irashaka kongeramo abayobozi mu myanya itabafite irimo Umuyobozi ushinzwe Siporo ndetse n’umwanya w’Umunyamabanga wa APR FC uriho Lt Col Alphonse Muyango.

APR FC iri ku mwanya wa kabiri wa Shampiyona n’amanota 48, mbere y’uko ikina na Etincelles FC umukino w’Umunsi wa 24 wa Rwanda Premier League.

Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa avuga ko umwaka utaha uzaba urimo impinduka muri APR FC
APR FC iri mu mushinga wo kutajya itanga abana bayikuriyemo ku buntu
APR FC ni imwe mu makipe arera abana benshi
Brig. Gen. Deo Rusanganwa avuga ko umushinga wo kurera abakinnyi bakiri bato ukwiriye kongeramo imbaraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .