Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma muri iri rushanwa ryahuje ibigo byo mu Mujyi wa Kigali bigera kuri 14.
Iri rushanwa riterwa inkunga na Kaminuza ya Mount Kigali University, ryaherukaga kuba mbere ya Covid-19, ariko ryongeye gusubukurwa ndetse rikazakomeza no gukinwa.
Umukino wa nyuma yahuje amakipe yari akomeye muri iri rushanwa, aho APE Rugunga yatsinze ES Kagarama ibitego muri ½, yahuye na CGFK yasezereye APAER Rusororo.
Wari umukino ukomeye ku mpande zombi ariko APE Rugunga imaze kumnyera aya marushanwa ahuza amashuri, yegukana Igikombe.
Umutoza wa APE Rugunga, Yves Namahoro, yavuze ko iri rushanwa rikomeza gutyaza impano z’abana mu mupira w’amaguru no gutegura andi marushanwa.
Ati “Twishimiye uko ikipe yacu yagaragaje urwego ruri hejuru. Iri ni irushanwa rituma dukomeza kugaragaza impano z’abana dufite, tunategura amarushanwa yandi tuba dufite imbere.”
Umuyobozi ushinzwe imikino muri Mount Kigali University itegura iyi mikino, Emmanuel Manyange Ochako, yavuze ko batewe ishema no kubona imikino nk’iyi yongera ikaba.
Nubwo ibigo byitabiriye ari 14 gusa, hari gushakwa ubundi bushobozi bwatuma amakipe yiyongera, kuko ari cyo kibazo ataritabiriye yagaragaje nk’imbogamizi ituma bitabona ibikoresho bihagije.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!