Ambasaderi Ron Adam yagaragaje ko siporo yafasha u Rwanda mu komora ibikomere bya Jenoside

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Kanama 2020 saa 06:21
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yavuze ko guteza imbere siporo mu gihugu nk’u Rwanda cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ingenzi mu nzira yo guhuza abantu, gukiza ibikomere no kongera gusabana.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yagezaga inkunga ku Muryango Association des Jeunes Sportifs de Kigali “ESPERANCE’.

Ambasaderi Ron Adam nyuma yo gusura uwo muryango ukorera ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, yahaye ingimbi zihitoreza umupira w’amaguru inkunga y’ibikoresho nkenerwa mu myitozo n’imikino y’umupira w’amaguru birimo inkweto (godiyo), imipira yo kwambara, amakabutura n’amasogisi, imipira yo gukina, pompe zo guhaga imipira yo gukina n’amafirimbi.

Yavuze ko mu gihugu ahagarariye cya Israel ingufu nyinshi ziri gushyirwa mu bikorwa bihuza abantu nka siporo, umuco n’ubugeni kugira ngo abantu bongere kubana neza.

Yakomeje avuga ko ari uburyo bwafasha no mu Rwanda mu kongera guhuza abantu nyuma y’imyaka 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Ati “Nyuma y’imyaka 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ihagaritswe, abantu bashobora kongera guhuzwa na siporo, umuco n’ubugeni kugira ngo bakire ibikomere.”

Ubuyobozi bwa Esperance bwagaragaje ko bwashimishijwe n’inkunga Ambasaderi Adam yabahaye kuko izafasha mu kugera ku ntego biyemeje zirimo gufasha urubyiruko yaba urw’abahungu n’abakobwa kugera ku ndoto zabo zirimo kuba abakinnyi b’umupira w’amaguru b’umwuga.

Umuryango Association des Jeunes Sportifs de Kigali ESPERANCE, washinzwe mu 1996 n’urubyiruko rwa Kigali rwiyemeje kwiteza imbere rubinyujije muri siporo n’imyidagaduro.

Ambasaderi Ron Adam (iburyo) yavuze ko siporo ari inzira nziza yo komora ibikomere ku gihugu nk'u Rwanda cyabayemo Jenoside
Ambasaderi Adam yahaye ingimbi zitoreza muri Kimisagara Football for Hope Center ya Esperance, inkunga y’ibikoresho nkenerwa mu myitozo n’imikino y’umupira w’amaguru birimo inkweto (godiyo), imipira yo kwambara n'ibindi
Ambasaderi Adam yahawe impano y'inkoko n'umupira wa karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .