Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 26 Kanama 2024, aho yahuye n’abahagarariye u Rwanda mu mikino ibiri; muri Sitting Volleyball y’abagore no gusiganwa ku maguru.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball, Dr. Mossad Rashad, yashimye igikorwa cya Ambasaderi Nkulikiyimfura wabashyigikiye.
Ati “Bameze neza kandi biteguye gutungura andi makipe bazahura. Bagize imyitozo myiza kandi bazatsinda amakipe by’umwihariko ku mukino wa mbere. Ndashaka kuvuga ko kuba Ambasaderi yaje kubashyigikira ari ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bose babashyigikiye.”
Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bari bahagarariwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga, Murema Jean Baptiste, bahaye Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa impano y’urwibutso rw’uko bahageze.
U Rwanda ruri mu Itsinda rya Kabiri na Brésil bizahura mu mukino wa mbere ku wa Kane, Canada na Slovénie, mu gihe mu Mikino Ngororamubiri ruhagarariwe na Niyibizi Emmanuel uzasiganwa ku maguru muri metero 1500.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!