Ni umukino wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 7 Nzeri 2024 ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro.
Uyu mukino wari ugamije guha umwanya abakinnyi batabashije gukina ku mukino uheruka wa Libya ndetse n’abatarabonye umwanya uhagije, cyane ko ari nabo umutoza Frank Spittler yabanje mu kibuga.
Mu bakibanjemo harimo Maxime Wenssens, Byiringiro Gilbert, Ishimwe Christian, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Kwizera Jojea, Iraguha Hadji, Gitego Arthur na Samuel Gueulette.
Igice cya mbere cy’uyu mukino cyagaragayemo impinduka ubwo Byiringiro Gilbert yasimburwaga na Nsabimana Aimable mu bwugarizi ndetse mu mpera zacyo Amavubi abona igitego cyinjijwe na Ruboneka.
Uyu mukino warimo kugaragaza urwego rw’abakinnyi bamaze kugeraho wakinwe iminota 53 ndetse irangira ari igitego 1-0.
U Rwanda ruzakira Nigeria ku wa Kabiri, tariki 10 Nzeri 2024 saa Cyenda kuri Stade Amahoro, mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya kane.
Ni mu gihe abakinnyi barwo bari mu mwuka mwiza kuko baherutse kunganyiriza na Libya iwayo i Tripoli igitego 1-1.
Kwinjira kuri uyu mukino ni 2000 Frw, 3000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw muri VIP, 50.000 Frw muri Business Suites na miliyoni muri Sky Box.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!